Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Umusaza yatemaguye abana be yicamo umwe, na we agerageza kwiyahura   

  Yanditswe na Noel MANISHIMWE
 5 months ago

 
 

Munyemana Alphonse wo mu kagari ka Ntovi, umurenge wa Rukumberi, akarere ka Ngoma yadukiriye abana be abatemaguza isuka mu mitwe yica umwe w’ imyaka itatu, undi arakomereka, nawe yiyahuza ibinini by’imbeba ariko ntiyapfa ku wa 2 Nzeri 2016.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko byabaye umugore wa Munyemana yagiye guhinga mu masaha ya mbere ya saa sita, uyu mugabo agategeka umwana we mukuru w’imyaka 12 n’umuto w’imyaka 3 kwinjira mu nzu.

Aba bombi bamaze kwinjira mu nzu, se yinjirana isuka, abasangamo atangira kubatemagura atababariye mu mutwe, umukuru aramucika ariruka, asigarana umuto.

Abaturanyi b’uyu muryango nyuma yo kumva urusaku n’amarira, basanze umwana muto akiri muzima, ariko ari kuvirirana bikomeye, yihutishwa ku kigo nderabuzima cya Rukumberi, naho ntiyahatinda, yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kibungo, aho yaje gupfira mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeri 2016.

JPEG - 62.3 kb
Munyemana Alphonse w’imyaka 70 nyuma yo gutemagura abana be , umwe agapfa, nawe yagerageje wkiyahura ntiyahita apfa , aha ari mu bitaro bya Kibungo

Munyemana Alphonse w’imyaka 70 ntasobanura impamvu nyakuri yamuteye kwirara mu bana be no kubatemagura, gusa ngo ntiyari abanye neza n’umugore we witwa ‘Kanzayire Sylvanie’ ku buryo ngo ari na we yahoraga agambirira kwica.

Ngo icyo yajyaga apfa n’aba bana be, ni uko hari ubwo bajyaga bamena ibitaka (umukungungu) mu biryo yatetse.

Akimara gutemagura aba bana be Munyemana yanyoye umuti wica imbeba zo mu nzu, agerageza kwiyahura, gusa asangwa atarapfa, ahita ajyanwa kwa muganga, ubu arwariye mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Kanzayire Slyvanie, umugore w’uyu mugabo, na we yemeza ko bari bafitanye amakimbirane kuko yari aheruse gutanga amakuru ko uyu mugabo we yibye, agatabwa muri yombi.

JPEG - 77.7 kb
Uyu mwana yishwe n’ibikomere nyuma yo gutemagurwa na se

Gusa agaragaza ko atari azi ko umugabo we afite umugambi wo kumwambura ubuzima no kuba yakorera ubugome abana be yibyariye bene ako kageni.

Nshimiyimana Protais, umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Ntovi yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muryango wimukiye muri aka kagari vuba, waje uturutse mu Ruhengeri, ku buryo n’ibibazo by’amakimbirane wari ufitanye bitari byakamenyekanye.

Avuga ko ibibazo by’amakimbirane, bivamo n’ubwicanyi mu miryango y’abimukira atari ubwa mbere bibaye muri ako gace, kuko hari n’undi mugabo uherutse gutema umugore we agapfa.

Munyemana Alphonse nubwo akiri mu bitaro bikuru bya Kibungo, aho ari kwitabwaho n’abaganga, ari mu burinzi bukomeye, kugira ngo nakira azashyikirizwe ubutabera, ahanirwe ibyaha yakoze , hakurikijwe amategeko.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.