Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Umuriro muke wahejeje imashini z’uruganda mu bubiko   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 3 months ago

 
 

Abanyamuryango ba Koperative COPROVIBA ifite uruganda rukora divayi iva mu bitoki, mu murenge wa Mutenderi, akarere ka Ngoma bavuga ko bakomerewe nuko bazanye imashini zigezweho ngo zibafashe gutunganya neza umusaruro w’ibitoki ariko bakaba bafite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukiri muke.

Koperative itunganya divayi yo mu bitoki, yitwa ‘Ibanga’; Igizwe n’abanyamuryango 20, igakorana n’abahinzi b’urutoki basaga 200, bo mu turere twa Kirehe na Ngoma bayigemurira ibitoki.

Nk’ubu bigaragazwa n’abanyamuryango bayo, ngo Ikigo cy’Ubuziranenge (RSB) giherutse kubasaba ko bakoresha imishini zisumbuyeho, kugira ngo banoze imitunganyirize y’inzoga bakora, ibe yujuje ubuziranenge.

JPEG - 138 kb
Amashanyarazi yo muri ako gace afite ingufu zitahagurutsa izo mashini (ububiko)

Gatabazi Célestin Ushinzwe gutunganya iyi nzoga avuga ko bihutiye kugura no kuzana imashini, nyamara ngo ubu bahangayikishijwe nuko bazibitse gusa, nyuma basanga umuriro w’amashanyarazi bafite mu gace bakoreramo mu murenge wa Mutenderi, ari muke, ku buryo utabasha kuzikoresha.

Yagize ati “Ubuziranenge bwadusabye ko twakoresha iterambere, tugakoresha imashini, ubu imashini twamaze kuzibona, twaranazizanye, ariko twagize imbogamizi y’umuriro udahagije ku buryo utabasha gukoresha izo mashini. Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha, tukabona umuriro uhagije, tukabasha gukoresha izo mashini icyo zigomba gukora , kuko ubu zirabitse gusa, kuko ntacyo tubasha kuzikoresha”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yemera ko umuriro uri i Mutenderi ushobora kuba udahagije koko; gusa agira inama iyi Koperative yo kwegera ahacururizwa ingufu z’amashanyarazi kuko bashobora kubafasha, bakabaha igikoresho bacomeka kuri izo mashini bafite, zikabasha gukoresha wa muriro muke uhari.

Yagize ati “Hari utundi twuma bacomeka kuri izo mashini baguze zikabasha gukoresha wa muriro bita muke uhari, bajya mu bacuruza izo ngufu z’amashanyarazi babafasha kugira ngo zibashe gukoresha wa muriro muke, hari akuma kagura miliyoni 3, ariko yazaza no ku biro byacu tukamufasha, twamuhuza n’ababishinzwe”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko muri rusange, muri aka karere hari ikibazo cy’uko umuriro w’amashanyarazi bahawe na Leta binyuze mu mufatanyabikorwa witwa STEG imbaraga zawo zidahagije, bukagira inama abagura ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi kujya babanza kureba niba ibyo bagiye kugura, byakoreshwa n’uwo muriro.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire

Abaturage b’akagari ka Rugali, mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, barashimira cyane Madamu Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire, ubu bakaba biga neza amashuri (...)

Rusizi:Bifuza ko Laboratwari  imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba
Rusizi:Bifuza ko Laboratwari imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ko muri uyu mwaka w’amashuri hakorwa ibishoboka byose Laboratwari yabo imaze imyaka 10 yubakwa igatangira kubyazwa (...)

Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.