Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Umunyeshuri yamize agafuniko k’ikaramu arapfa   

  Yanditswe na Manishimwe Noël
 3 months ago

 
 

Batamuriza Jeannine, w’imyaka 13, wigaga mu mwaka wa kane mu kigo cy’amashuri abanza cya Rukira, mu karere ka Ngoma yapfuye nyuma yo kumira agafuniko k’ikaramu, atangira kuruka, ajyanwa kwa muganga ikitaraganya ariko ahita ashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, ishuri ribanza rya Rukira riherereyemo, Buhiga Josué yabwiye Imvaho Nshya ko byamenyekanye ahagana saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa 04 Ukwakira 2016.

Yagize ati “Uwo mwana afite imyaka 13, yigaga mu mwaka wa 4, mu ishuri ribanza rya Rukira, byabaye saa munani n’iminota 50 gutyo, abarimu batubwiye ko umwana yamize umufuniko w’ikaramu (bouchon), nyuma babona ko umwana aruka, bahita batabaza kuko abana bari begeranye bari babonye icyo yariye.”

JPEG - 47.9 kb
Yari yabanje guhekenya ako gafuniko

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona bikomeye abarimu bihutiye kumugeza ku kigo nderabuzima cya Rukira, kiri muri metero zirenga 12 uvuye kuri icyo kigo cy’amashuri abanza, akihagezwa ahita apfa.

Gitifu ati “Abana bavuga ko yari yabanje kuwukanjakanja, ku buryo bikekwa ko yawumize bimutunguye, nyuma rero baramwihutanye, bakimugeza kwa muganga bakoze ibishoboka byose, ariko mu minota itarenze 3, umwana aba aracikanye (arapfuye)”

Nyuma y’urupfu rwa Batamuriza Jeannine, ubuyobozi bw’umurenge wa Murama n’ ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Rukira bahumirije abanyeshuri n’ababyeyi ba nyakwigendera.

Nyakwigendera Batamuriza avuka kuri Hategekimana Petero na Nyirabagenzi Jeannette, batuye mu murenge wa Rukira, akagari ka Buriba. Umurambo we urashyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 05 Ukwakira 2016.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire

Abaturage b’akagari ka Rugali, mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, barashimira cyane Madamu Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire, ubu bakaba biga neza amashuri (...)

Rusizi:Bifuza ko Laboratwari  imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba
Rusizi:Bifuza ko Laboratwari imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ko muri uyu mwaka w’amashuri hakorwa ibishoboka byose Laboratwari yabo imaze imyaka 10 yubakwa igatangira kubyazwa (...)

Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.