Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma:Umuhinzi araririra mu myotsi nyuma yo gutwikirwa hegitari 5 za kawa   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 5 months ago

 
 

Ndengabaganizi Ephrem, Umuhinzi wa kawa wabigize umwuga wo mu karere ka Ngoma, arasaba gufashwa nyuma yuko ikawa yari yarahinze mu kagari ka Mvumba, umurenge wa Murama, ku buso bwa hegitari 5 zifashwe n’inkongi y’umuriro zigatokombera.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Ndengabaganizi yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu mu masaha y’isaa yine, ubwo yari mu muganda ari bwo yahamagawe kuri telefoni abwirwa ko ikawa yahinze mu mwaka wa 2012, kuri ubu zari zigize igihe cyo kwera neza, zafashwe n’inkongi y’umuriro.

Mu kuhagera yasanze abaturage bari mu muganda hafi y’aho, bagerageza kuzimya ariko umuriro wari mwinshi ubarusha ingufu kugeza ubwo hegitari 5 zariho ibiti bya kawa 12,500, zihiye zigatokombera.

JPEG - 650.5 kb
Ndengabaganizi Ephrem avuga ko atewe igihombo gikomeye n’inkongi yibasiye ikawa ze (Foto Manishimwe N)

Ndengangabaganizi avuga ko atewe igihombo gikomeye n’iyi nkongi y’umuriro kuko yari yarashoyemo amafaranga menshi yiteze kubona umusaruro mwinshi.

Yagize ati “Ni igihombo kuri njye no ku gihugu, kuko kugira ngo ikawa igera aha bisaba nibura amafaranga 3000 ku giti kimwe, ni nabwo nari ngiye kubona umusaruro uhagije ku buryo nta kibazo cy’amafaranga nari mfite.Birababaje ko abantu bari gukora ibi bintu, mu gihe twakagombye kongera iby’igihugu cyohereza mu mahanga aho kubyangiriza.”

Uyu muhinzi wa kawa wabigize umwuga, wari usanzwe afite ibiti bya kawa bisaga ibihumbi 50, biri ku buso busaga hegitari 20 mu karere ka Ngoma, avuga ko aho izi kawa zahiye ziri abona nta kindi yahahinga uretse kongera kuzihasubiza, gusa ngo ubushobozi bwe kuri ubu buragerwa ku mashyi.

Aha, niho ahera asaba ko habonetse uwamutera inkunga yakongera akahasubiza ikawa.

Yagize ati “Ni uko ubushobozi numva bugarukiye aha, nta kindi kintu numva nagombye kuhahinga uretse ikawa, ngize nk’abantera inkunga, nakongera nkahasubiza kawa, ariko ubu kuvuga ngo ku giti cyanjye nabishobora ntabwo byaba byoroshye.”

Ikawa za Ndengabaganizi zatokombeye, si we gusa ugaragaza ko zimuteye igihombo kuko abaturage baturiye aho zari zihinze nabo bari mu maganya kuko ngo zabafashaga kubona amafaranga n’uburyo bwo kubaho kuko bazibonagamo akazi kadahagarara.

Mukankwaya Agnès uri mu kigero cy’imyaka 60 yagize ati “Izi kawa zari zidutunze, zadufashaga cyane twabonagamo akazi mu gusasira, kufira no gusarura, tukabasha guhaha, tukishyura mituweli…

Twagize agahinda gakomeye, umuriro twagiye kubona uzamutse epfo iyi muri Kibaya, twawikanze watugezemo, twarazimije biba iby’ubusa kandi twari benshi pe, ariko kugira ibyo turokora biba iby’ubusa.”

Gatarayiha Célestin, Umuyobozi ushinzwe ishami rya kawa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku bihinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB), kuwa mbere yageze ahari uyu murima wa kawa wahiye, avuga ko ari ibintu bibabaje cyane, anagaragaza ko igihombo kitari ku muhinzi gusa ahubwo ngo na NAEB babibonamo igihombo.

Avuga ko NAEB ishobora kureba uburyo bushoboka yakunganira Ndengabaganizi wahuye n’igihombo cyo gutwikirwa hegitari zigera kuri 5 za kawa.

Agira ati “Abahinzi ba kawa ni abafatanyabikorwa bakomeye, hari ubufasha butandukanye n’ubundi bagenda babona, ku buryo na nyuma y’ibi ngibi ubuyobozi bwa NAEB bushobora kubitekerezaho bukareba icyo bushobora kubikoraho.”

Izi kawa zafashwe n’inkongi y’umuriro nta bwinshingizi zari zifite kandi kugeza ubu n’uwatwitse ntaramenyekana.

Abaturage basaba inzego za Leta gukurikirana zikareba abantu bagira uruhare mu gutwika imisozi bagafatwa, bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Mu karere ka Ngoma muri iyi mpeshyi hakomeje kugaragara inkongi nyinshi z’umuriro zibasira imisozi, zikanangiriza ibidukikije bimwe birimo amashyamba, imyaka y’abaturage n’ibindi.

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.