Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Umugore yishwe akubiswe ikintu mu mutwe   

  Yanditswe na Manishimwe Noël
 May 2016

 
 

Umugore witwa Nyirakimonyo Gaudence w’imyaka 55 yishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu mu mudugudu wa Nyamabuye, akagari ka Kibatsi, umurenge wa Rukira, ku mugoroba wo ku wa 4 Gicurasi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira Ngenda Mathias yatangaje ko Nyakwigendera Nyirakimonyo yishwe akubitswe ikintu kitazwi mu mutwe avuye kucyura amatungo hafi yo murugo rwe ari kumwe n’umukobwa we Uwimana Florence w’imyaka 21 we wabashije kurokoka.

Yagize ati “Yari agiye kuzitura ihene aho aba yazishyize hafi y’agashyamba kari hafi yo mu rugo, ajyana n’umukobwa we kuko bwari bwije, bazitura ihene uko bisanzwe noneho mu kugaruka batashye, umwana yari imbere n’ihene mama we ari inyuma, umwana gusa yumvise mama we ataka ati ‘ndapfuye’.

Yakomeje agira ati “Uwo muntu uko biri kose yari yateze igico, ni ahantu yari yihishe, ahita amukubita icyo yamukubise ntitwamenya niba ari icyuma niba ari inkoni, umwana ahindukiye abona mama we aguye hasi, aza atabara mama we agiye kumugeraho wa wundi aza amusanga ati ‘ngino nawe nkurangize’.

Umwana yagize ubwoba ariruka aratabaza. Wa muntu yanamwirutseho kuko nabazaga umwana ambwira ako yamwirutseho , umwana amusizeho gato nibwo yasubiye inyuma akubita bwa nyuma yica umuntu”

Nyuma y’uko abatuye aka gace batabarije ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano ngo basanze Nyirakimonyo Gaudence yamaze gupfa, umurambo we uhita ujyanwa gukorerwa isuzumwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Ubuyobozi muri uyu murenge n’inzego zishinzwe umutekano ingabo na polisi mu karere ka Ngoma bagiranye inama n’abaturage bo muri aka gace ku wa 5 Gicurasi babasaba kujya batangira amakuru ku gihe by’umwihariko ku miryango ishobora kuba ifitanye amakimbirane kugira ngo hajye hakumirwa ibyaha mbere y’uko biba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira avuga ko inzego zishinzwe umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hatabwe muri yombi abihishe inyuma y’ubu bwicanyi gusa ngo haracyekwako uru rupfu rwaba rwaraturutse ku makimbirane yari mu muryango wa Nyakwigendera.

Mu gihe iperereza rigikomeje hatawe muri yombi, abahungu 2 Nyakwigendera Nyirakimonyo Gaudence yari abareye mukase bakaba bafungiwe kuri Sitayiyo ya polisi i Rukira.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.