Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Umugabo afungiwe kwica umugore we   

  Yanditswe na Manishimwe Noël
 4 months ago

 
 

Umugabo witwa Hagenimana Sylvain afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rukira akurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we Mukanumviyubusa Annociata mu kagari ka Nyaruvumu, mu murenge wa Rukira, ho mu karere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira Ngenda Mathias, yatangarije Imvaho Nshya ko amakuru y’urupfu rwa Mukanumviyubusa Annociatta wari ufite imyaka 35 n’abana 3 , yamenyekanye mu ku wa 15 Nyakanga 2016.

Avuga ko uyu muryango wari ufite akabari k’urwagwa, byagera nimugoroba umugore agataha, asize umugabo acuruza, ariko ngo yagera mu rugo akabona ijoro rirakuze, umugabo yatinze gutaha. Byageze mu masaha ashyira saa tanu z’ijoro, umugore afata umwanzuro wo kujya gushaka umugabo we, bahurira mu nzira amuhirika hasi, amererwa nabi mu gitondo arapfa.

Yagize ati “ Ngo bahuriye mu nzira aramubaza ati ese ko wirije cyane ( watinze), umugabo ngo aramusubiza ati’ ese ushinzwe kugenda unshakisha? Urumva bari banyoye, bombi bari basinze, aramusunika, umugore agwa hasi, hanyuma arahaguruka, ibindi nta wamenye uko byagenze.”

Gitifu Ngenda yongeyeho ko bageze mu rugo muri iryo joro umugore aga komeza kumera nabi, umugabo agira ubwoba, afata moto, amujyana ku kigo nderabuzima cya Rukira, abaturanyi batabizi mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri umugore agapfa.

Gitifu w’umurenge wa Rukira avuga ko ubwo bajyanaga umurambo ku bitaro bikuru bya Kibungo ngo nta bikomere wari ufite ku buryo wenda hakekwa ko hari ikintu yaba yaramukubise.

Agira ati “burya iyo unyoye ukarenza igipimo, uyoborwa n’ibyo wanyoye, ku buryo ubusinzi aribwo dukeka bwatumye ibi bibaho, kuko njyana umurambo ku bitaro nta bikomere wari ufite.”

Umurambo wa nyakwigendera Mukanumviyubusa Annociatta wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Hagenimana Sylvain wiyiciye umugore we, aracyakorwaho iperereza n’inzego zishinzwe umutenako nyuma akazashyikirizwa ubutabera.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukira bwasabye abaturage kwirinda ubusinzi, amakimbirane no kutagorobereza mu tubari, nibura ntibarenze saa moya z’umugoroba bakiri mu tubari.

Ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya igifungo cya burundu k’uwahamwe n’icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe .

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Kirehe:Imodoka bahawe na Perezida Kagame yabunguye miliyoni 6 mu mwaka umwe
Kirehe:Imodoka bahawe na Perezida Kagame yabunguye miliyoni 6 mu mwaka umwe

Abagize Koperative y’Abahinzi ba kawa mu murenge wa Musaza (COCAMU), mu karere ka Kirehe barishimira ko imodoka ya Fuso bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangiye kubaha inyungu (...)

Karongi:  Umuhanda wangiritse ubangamira ubuhahirane hagati y’imirenge
Karongi: Umuhanda wangiritse ubangamira ubuhahirane hagati y’imirenge

Abaturage bo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona umuhanda Bwishyura –Rwankuba-Twumba kuko wangiritse bikaba bituma bagorwa n’ubuhahirane. Uyu (...)

Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere
Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, barasaba ubuyobozi bwabo kubafasha kubona imodoka ziborohereza mu ngendo, by’umwihariko bisi bemerewe na n’ubu bagitegereje. Aba (...)

Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima
Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima

Abantu batandatu bafungiye kunyereza amafaranga arenga miliyoni 58 ya koperative y’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi. Abafunze barimo umuyobozi n’umucungamutungo (...)

Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye
Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi, baravuga ko bakomeje kubabazwa no kubyuka bagasanga amatungo yabo cyane cyane ihene n’ingurube zibwe, ndetse zimwe zigateshwa abajura (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.