Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma:Polisi yatanze imbabazi rusange kuri moto zahigwaga bukware   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 May 2016

 
 

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Ngoma, bashimishijwe nuko Polisi y’u Rwanda ikorerera muri aka karere yahaye imbabazi moto zose zari ku rutonde rw’izishakishwa, bitewe no kutagira ibyangombwa, bigatuma zikora zihishahisha ndetse abazitwaye bahagarikwa na Polisi ntibahagarare.

Icyemezo cyo guha abamotari b’i Ngoma imbabazi cyafashwe n’ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere, nyuma y’inama yabahuje kuwa 05 Gicurasi 2016, abamotari bakagaragaza ko ibyangobwa byabo bitinda kubageraho kandi umwuga wo kutwara abantu kuri moto ariwo ubafasha gutunga imiryango yabo, bigatuma bajya mu muhanda bameze nk’abiyahura.

JPEG - 132.2 kb
Abamotari biyemeje kujya bafasha Polisi guta muri yombi abanyabyaha (Foto Manishimwe N)

Muri iyi nama Nsengiyumva Emmanuel, yatakambiye Polisi mu izina rya bagenzi be bahuje ikibazo cy’uko moto zabo ziri ku rutonde rw’izishakishwa bita ‘Wanted’, asaba ko Polisi yabagirira imbabazi, nabo bakihutisha kubona ibyangombwa bakaruhuka gukora bihishahisha.

Yagize ati:“Mutubabariye rwose mugakuraho gushakishwa, nk’abo mwafashe imbere guhera uyu munsi tukaruhuka gukwepa, gusuzugura Polisi yo mu muhanda, kutubahiriza amabwiriza n’ibindi byadufasha kandi natwe twakwisubiraho pe, ntabwo Polisi yazongera kuduhagarika ngo twiruke.”

Mu gusubiza iki cyifuzo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma SSP Rutaganda Janvier, yavuze ko abahaye imbabazi nk’uko bazisabye, ariko abibutsa ko guhera kuri tariki ya 06 Gicurasi 2016 uzongera kugaragarwaho iryo kosa atazihanganirwa, ahubwo ngo hazajya hakurikizwa itegeko.

Yagize ati:“Iyo ukwepye Polisi ni ukuvuga ngo uba wishinjije icyaha, wumva nta cyaha ufite wakagombye kuza ugahagarara, Polisi akakubaza ibyo akubaza, yakumva uri mu makosa akakugira inama cyangwa akaguhana.”

Aganira n’Imvaho Nshya, SSP Rutaganda yagaragaje ko abamotari bahawe amahirwe ya nyuma kugira ngo bisubireho, bashakishe ibyangombwa mu buryo bwihuse.

Ati:“Batubwiye ko bagiraga ubwoba bw’icyangombwa kibemerera gutwara (autorisation), ariko twababwiye yuko tubahaye amahirwe ya nyuma guhera uyu munsi dukoranye inama ko abafashwe mbere tugiye kubababarira hanyuma bakihutira kujya kwaka otorizasiyo, kuko kujya kuzandikisha ntujye kuyifata ntabwo byakemura ikibazo.”

Abamotari b’i Ngoma bakiranye akanyamuneza imbabazi bahawe, biyemeza kwirinda kuzongera gusuzugura Polisi igihe cyose ibahagaritse nk’uko umwe muri bo yabigaragaje.

Yagize ati:“Ni ikintu kiza cyane cyo gushimira Polisi, twakoraga bamwe dufite ubwoba bitewe n’icyo twita ‘Wanted’, bitewe no gukwepa, iyo bagufashe bakwepye rero baguca amafaranga menshi, kuba badukuriyeho iyo ‘wanted’ rero ni ibintu byo gushimira Polisi y’igihugu, ku buryo bitazasubira, wenda amakosa yo ntiyabura ariko tugiye kugerageza.”

Abahawe imbabazi basabwe kwihutira kusaba no gufata ibyangobwa byose bibemerera gutwara moto, kandi mu gihe ababisabye batarabihabwa, bakajya bitwaza urupapuro rugaragaza ko koko bari mu gihe cyo kubigereza bakarwereka Polisi mu gihe ibahagaritse.

Guha imbabazi abamotari kandi ngo biri no mu nyungu z’abagenzi batwarwaga kuri izi moto zishakishwa, dore ko ngo iyo utwaye moto yabaga amenye ko aho yerekeje hari Polisi yahitaga asaba umugenzi kuva kuri moto akisubirira inyuma.

 

Comments

 
 
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.