Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma:Ntibiyumvisha uburyo bahendwa n’amashanyarazi ‘utanacomekaho radiyo ngo ivuge’   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 3 months ago

 
 

Abaturage bo mu kagari ka Karenge, umurenge Jarama bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ntacyo ubamariye uretse kubahombya, kuko ngo bawutangaho ikiguzi cy’amafaranga menshi kandi nta musaruro ufatika bawubyaza.

Aba baturage babwiye Imvaho Nshya ko bamaze amezi 3 bashishikarijwe gukoresha amashanyarazi ya ‘MeshPower’.

Kuyahabwa byasabaga umuturage gutanga amafaranga ibihumbi 5 by’ifatabuguzi, hanyuma agahabwa amatara 2-3 yo gucana.

JPEG - 264.5 kb
Abatuye mu kagari ka Karenge i Jarama binubira ko amashanyarazi ya MeshPower nta terambere ashobora kubagezaho

Bavuga ko batunguwe no gusanga, aya mashanyarazi ngo ari ayo kubarya amafaranga gusa kuko badashobora gucomekaho radiyo ngo bacurange, cyangwa televisiyo ngo nibura barebe amakuru, mu gihe basabwa gutanga ifatabuguzi y’amafaranga 140 buri munsi ku buryo buhoraho.

Uwiringiyimana Godefred yagize ati“Tubona ari ibyo kuturya amafaranga gusa, nta kamaro bifite. Ibintu ucana matara 2 gusa, ugatanga amafaranga 500 mu minsi 5, kandi nta radiyo wacomekaho, ngo ivuge. Reka da ngo ni ugucana amatara gusa. Ni ibyo kudukenesha, nta muriro urimo.”

Tumusenge Alyos utuye mu mudugudu wa Shirinyota na we yagize ati “Baje batubwira ko ari mwiza ariko siko twabibonye, kuko birahenze ntaho uhuriye namba n’uwa REG.

Iyo ufite amatara 2, ku munsi wishyura amafaranga 140. Ikindi iyo uguze umuriro wa 500, wacana utacana, kuwa gatanu baragukupira.Ni mabi, ahantu ushyiraho radiyo ngo ucurange, ntiwashyiraho televiziyo, ntiwashinga salon ngo wogoshe…ntabwo ushimishije abaturage. Abantu benshi batangiye kubireka, bakigurira umurasire usanzwe.”

Undi muturage we yavuye ko yafashe icyemezo cyo kubwira ba ‘MeshPower’ ngo baze batware ibyabo nyuma yo kubona ntacyo umumariye gifatika uretse kumuhombya.

Yagize ati “Nabyihoreye rwose sinayabona, amafaranga 1000 nyacana iminsi 9 kuko mfite amatara 3.Noneho nijoro ndwaye, ngiye no kubabwira ngo bawunkope, ngo ntabwo bawukopa.Nahise mbivamo, bazaze bajyane ibyabo, sinabishobora. Iminsi 9, gutanga amafaranga 1000, ubwo se wabishobora?”

Icyo bose bahurizaho ni uko ababishyizeho baza bakabitwara nibura bo nk’abaturage bagakusanya ubushobozi bakizanira umuriro ufite imbaraga, wabafasha no gukora imishinga yabateza imbere, kimwe n’uko ubuyobozi bwabakorera ubuvugizi bakegererezwa umuriro w’amashanyarazi ukwirakwiza n’ikigo cya REG.

Murisi Japhet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jarama avuga ko MeshPower yaje gufasha abaturage kuva mu mwijima.

Avuga ko abatuye akagari ka Karenge bamaze gukorerwa ubuvugizi ngo bazahabwe amashanyarazi afite imbaraga.

Yagize ati “MeshPower icyo bashyira imbere ni ugucana.Ibyo kuba bayabyaza umusaruro nko gusudira, kogosha.., kuri ariya ntibishoboka.

Urebye ni uburyo bw’agateganyo bwo kwifashisha, abantu bakava mu icuraburindi.Ariko mu kagari ka Karenge ubusanzwe nta mashanyarizi ahari, ubu rero hari gahunda y’uko dufatanyije na REG tuzahageza umuriro, twamaze gukora ubuvugizi.”

Abatuye i Karenge, mu murenge wa Jarama kandi baninubira ko uyu muriro bahawe ntawe ushobora kuwuzigama ngo akoresha muke, kuko bawuhabwa ugakoreshwa mu gihe cyagenwe niba ari icyumweru ugacana, utacana, ukihombera.

 

Comments

 
 
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo
Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo

Abagize imiryango 11 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero barashimira Leta yabavanye mu kaga k’ibiza byahoraga bibasenyera ubu bakaba batuye mu nzu nziza zirimo na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.