2017-07-28 06:05:39 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Imibiri 7000 y’abazize Jenoside yimuriwe mu rwibutso rwa Kibungo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-17 07:48:13

 
Share on:
 
Yasuwe:796
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imibiri irenga ibihumbi 7 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze igihe kinini ishyinguye mu buryo budakwiye mu rwibutso rwa Remera, mu murenge wa Remera, akarere ka Ngoma, yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo, ishyingurwa mu cyubahiro.

Iyi mibiri yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rwo ku rwego rw’Akarere, muri gahunda yo kwimurira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguwe mu nzibutso zitameze neza, igashyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zatunganyijwe neza.

Mukankuranga Béatrice, uhagarariye abafite ababo bashyinguwe, yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwadufashije kugira ngo uyu munsi tubashe gushyingura abacu mu cyubahiro.Tukaba rwose tunyuzwe nuko bagiye kuruhukira ahantu heza.

JPEG - 128.6 kb
Imibiri ibihumbi 7 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo

Kandi n’uburyo bwo kubibuka bukaba buzaba bwiza, kuko umunsi tuzajya tuza kwibuka abacu hano, ejo tuzajya tugira undi mwanya wo kujya gutabara n’abandi bagize ibyo bibazo; bitandukanye n’uburyo mbere washoboraga gusanga Kibungo yibukiye rimwe na Remera, Remera yibukiye rimwe na Kabarondo, Kabarondo yibukiye rimwe na Mukarange kandi aho hose niko tuhafite abavandimwe n’inshuti ariko ugasanga nta n’umwe uherekeje undi.”

Prof. Dusingizemungu Jean Pièrre, Umuyobozi wa Ibuka, yihanganishije imiryango yashyinguye abayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi.Avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite butanga icyirere cy’uko ejo hazaza h’abanyarwanda ari heza.

Ati “Ni igihe kiza cyo gushimira igihugu cyacu, gitanga izi ngufu zose kugira ngo abantu bafate umwanya bazirikane ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko banafate umugambi, kandi tunaboneremo igituma tugira icyizere cy’ejo hazaza.”

Prof. Dusingizemungu yavuze ko aho abona hakwiye gushyirwa imbaraga, ari mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza kumvikana hirya no hino mu gihugu, yaba mu magambo no mu bikorwa by’ubugome n’ubwicanyi, agaragaza ko byerekana ko hakiri akazi gakomeye ko gushakisha abakora ibyo byaha, no kubahana by’intangarugero.

Yavuze ko yifuza ko hakorwa ubuvugizi itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano ryakazwa kuko kugeza ubu, iryo tegeko risa n’iririmo imbogamizi.

Ati “Banyakubahwa muri hano, muri mu Nteko Ishinga Amategeko, hari itegeko mwatoye rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ariko njye ku giti cyanjye nibaza ko iri tegeko ridakurikizwa neza, nkaba nanatekereza ko iri tegeko rikwiye kongerwamo ingufu, kugira ngo icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gifatwe nk’icyaha gikomeye cyane kandi gihanwe cyane, ku buryo bibera urugero abashaka kugikora bose.”

Imibiri isaga bihumbi 7 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kibungo, rusanzwe rurimo indi mibiri z’abazize Jenoside basaga ibihumbi 23 bamaze umwaka baruhukiye muri uru rwibutso rwo ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE