Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Igiciro cy’amazi gihanitse gituma bavoma ibirohwa   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 April 2016

 
 

Abatuye mu kagari ka Kibare, mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma, barashimira ubuyobozi bwabegereje amashanyarazi n’amazi meza, gusa ngo igiciro cy’amazi kingana n’amafaranga 40 ku ijerekani bakibona nk’igihanitse, ku buryo abatari bake magingo aya bakomeje kujya kuvoma amazi mabi mu gishanga.

Ndacyayisenga Célestin umwe muri aba baturage, yagaragaje ko kuba aha hantu ari mu cyaro nyamara amazi akagurishwa ku mafaranga 40 ku ijerekani, ari yo mpamvu ituma hari abakivoma ibirohwa, kuko baba badashobora kubona aya mafaranga.

Yagize ati:“Amazi turayafite, ariko ikibazo arahenze, ijerekani tuyigura ku mafaranga 40, twe tukumva icyo giciro kitubangamiye.Turabaza bakatubwira ngo lisansi ziba zihenze, ngo baracyabyigaho.Kandi bitugiraho ingaruka nk’ubu abantu turacyagorwa no kujya kuvoma hepfo mu mibande, mu gihe twabuze nk’ayo mafaranga 40.”

JPEG - 3.6 Mb
Bamwe mu baturage bananiwe kwigondera amazi ngo agurishwa amafaranga 40 ku ijerekani (Foto Manishimwe N)

Undi muturage utashimye ko amazina ye atangazwa, we yabwiye Imvaho Nshya ko usanga imwe mu miryango ihitamo kugura amazi meza make ku ivomero bakayita ‘ayo kunywa’ hanyuma igakomeza kujya kuvoma mu gishanga kubera kurengera ya mafaranga 40.

Yagize ati:“Dufite ikibazo cy’amazi kuko twe bajya batubwira ngo mu mujyi ijerekani igura amafaranga 20, noneho hano bakayatugurisha 40, tukibaza impamvu hano mu cyaro amazi agurisha ku giciro kinini gutyo bikatuyobera.

Usanga abiyemeza kugura nk’amazi angana n’akabido k’amacupa 15, bakayabika akaba ayo kunywa gusa, hanyuma bagahitamo gukomeza kujya kuvoma mu binamba ku ngengero z’urufunzo ayo gukoresha mu rugo bisanzwe nk’ayo gukaraba, gutekesha, kumesesha …gutyo.”

Hitimana Védaste, Rwiyemezamirimo ufite inshingano zo gukurikirana umuyoboro w’amazi Mutenderi-Kazo, avuga ko hashyizweho igiciro rusange ko ijerekani ya litiro 20 ari amafaranga 25, gusa ngo hari abaturage bakoresha amajerekani manini bigatuma uvomesha ashobora kubaca amafaranga arenze igiciro fatizo cyashyizweho.

Yagize ati:“Igiciro cyashyizweho ni amafaranga 25 ku ijerekani imwe ya litiro 20, gusa birashoboka ko hari abazana ibijerekani binini cyane bishobora no kujyamo litiro 30 abo rero bumvikana n’uvomesha, aho niho wenda ashobora kubaca amafaranga 30, n’ayo 40 abaturage bavuga.

Gusa mu minsi ya vuba ibiciro bishobora kugabanyuka cyane kuko ubu tugorwa no kuzamura amazi dukoresheje imashini zikoresha mazutu, ariko Minisiteri yatwemereye kuzana amashanyarazi, nihagera amashanyarazi rero bwo ijerekani ya litoro 20 ishobora kugurishwa no ku mafaranga 15.”

Amazi akoreshwa n’abatuye Kibare kimwe no mu mirenge ya Mutenderi na Kazo, azamurwa n’imashini (moteri zinywa mazutu) ziyakura mu masooko ari ahitwa i Musenyi na Kagoma.

 

Comments

 
 
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwohereje agagenzuzi gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bahawe akazi ko kubaka ibiro by’akagari k’Akagarama ntibishyurwe. Aba baturage bo mu (...)

Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.