Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Hatoraguwe umurambo w’umuntu watewe icyuma mu rubavu   

  Yanditswe na Manishimwe Noël
 May 2016

 
 

Umurambo w’umuntu kugeza ubu utaramenyekana watoraguwe ku muhanda mu mudugudu wo Mumahoro, mu kagari ka Nyaruvumu, mu murenge wa Rukira, akarere ka Ngoma mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2016

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira, Ngenda Mathias yabwiye Imvaho Nshya ko bamenye ayo makuru saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, bikaba byabereye ahazwi nko mu makorosi ya Kibaya.

Yagize ati “ Ni umurambo w’umusore utazwi watoraguwe, ugereranyije ari mu kigero cy’imyaka 35 na 37, bawunaze munsi y’umuhanda wa kaburimbo, ni ahakunze kwita mu makorosi ya Kibaya, mu bigaragarira amaso hari icyuma bamuteye mu rubavu, twahageze na polisi dusanga ibyangombwa byose abamwishe babitwaye, iperereza riracyakomeje, polisi iracyari gukurikirana”

Akomeza agaragaza ko bagerageje gukusanwa amakuru mu baturage kugira ngo umurambo w’uwo muntu umenyekane abaturage bagasanga batamuzi.

Ati “Abaturage twaganiriye nabo dushaka kugira ngo tumenye uwo muntu uwo ari we , batubwira ko batamuzi, muri ako gace, turongera tuganira nabo tubahumuriza”

Ubuyobozi bw’umurenge bwahise bwihutira kugeza uyu umurambo ku bitaro bikuru bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma .

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira avuga ko ubugome nk’ubu butari busanzwe muri uyu muhanda gusa abaturage bakaba basabwe gukaza amarondo, bakayakora ku buryo buhorahoro mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Abakoze ubu bwicanyi kugeza ubu ntibaramenyekana inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi mu karere ka Ngoma zikomeje iperereza.

 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.