Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma:Guca caguwa byatumye asubira kwiga imyuga nyuma y’imyaka 31   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 July 2016

 
 

Umuturage witwa Bizimana Aloys wo mu karere ka Ngoma, mu kagari ka Mahango, mu murenge wa Kibungo, avuga ko nyuma yo kumva ko leta yashyizeho gahunda yo guca burundu ibikorerwa hanze byinjira mu Rwanda, yahise afata icyemezo cyo gusubira kwiga umwuga wo gukora inkweto yari yacikirije mu 1985.

Bizimana Aloys ni umugabo ufite imyaka 44 y’amavuko, afite umuryango ugizwe n’abana 5 n’umugore umwe, batuye mu mudugudu wa Gisaka.

Buri munsi bimusaba gukora urugendo rutari munsi y’ibirometero 8 ajya kwiga mu ishuri ryigisha gukora inkweto nshya mu mpu, ahitwa muri Kazi ni Kazi, mu mujyi wa Kibungo.

JPEG - 93.9 kb
Bizimana yasubiye kwiga gukora inkweto nyuma y’imyaka 31 (Manishimwe N)

Ubu amaze amezi 3 yiga, nyamara yatangarije Imvaho Nshya ko yari yarigeze kwiga umwuga wo gukora inkweto mu gihugu cya RD Congo mu myaka ya 1985, nyuma azakubihagarika kubera ko ahinini muri iyo myaka nta gaciro gakomeye uwo mwuga wahabwaga.

Gusa avuga ko, ngo nyuma yaje guhwiturwa n’icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo kongerera agaciro ibokorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ cyatangiriye kuri gahunda yo guca inkweto n’imyenda bya caguwa byinjizwa mu gihugu.

Ati:“Aho leta ishyiriyeho porogaramu yo guca ibiva hanze bikomoka ku myenda no ku mpu, biriya bya caguwa, nahise mbona ko hashobora kuba hagiye kuboneka isoko rya bya bindi nacikirije(gukora inkweto), noneho nza kongera ubumenyi kugira ngo mfatire aho igihe kigeze kuko ubumenyi nari mfite bwari buke, kandi bwari ubwo mu gihe cya kera.”

Nubwo akuze, Bizimana Aloys yishimira ko mu mezi 3 amaze yiga gukora inkweto, ubu amaze kubisobanukirwa.

Ati:“Inkweto maze kuyimenya neza, yose ndayizi, kuyikora neza nta kibazo.Ku buryo nibura nko mu kwezi ntabwo nabura nk’ibihumbi 20 nkorera, kuko mbikora mbibangikanya no kwiga.”

Bizimana agira inama abantu bose bafite imbaraga, kugira ubushishozi bwo kureba kure bakiga imyuga kuko ngo icyerekezo cy’igihugu cyacu kigana aho ubukungu n’iterambere bizaba byubakiye ahanini ku myuga n’ubumenyingiro aho kubakira ku buhinzi nk’uko byahoze.

Agira ati:“Iyo urebye icyerekezo cy’igihugu cyacu aho cyavuye n’aho kiri kugana, biragaragara ko ubundi abanyarwanda benshi bari batunzwe n’umwuga wo guhinga, ariko ubu ikigaragara nuko ubutaka buri kuba bukeya, tukaba dushobora gutangira gushakira ubuzima mu bindi bikorwa nk’imyuga cyane cyane.”

Avuga kandi ko umuntu wese ushoboye,akwiye kwitabira umwuga, kandi ntawusuzugure kuko icyo umuntu aba akwiye kureba mu mwuga ngo ari ikiwuvamo aho kuba izina ryawo.

Bizimana Aloys uri kwiga gukora inkweto nshya mu mpu, afite inzozi z’uko namara kubimenya neza azahita ashinga kampani ye, na we agatangira kwikorera.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.