Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Babona umujyi wa Kigali kuri televiziyo batarawukandagizamo ibirenge   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 September 2016

 
 

Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Mutenderi, akarere ka Ngoma, ruvuga ko ruterwa ipfunwe nuko rumaze imyaka myinshi rutarakandagiza ibirenge i Kigali, bakaba bareba ibyiza n’iterambere kuri televiziyo, ku buryo hari n’abumva ‘Kigali ari amahanga’.

Umurenge wa Mutenderi ni umwe muri 14 igize akarere ka Ngoma, igice cy’amajyepfo y’uyu murenge gihana imbibe n’igihugu cy’u Burundi.

Ubwo ubuyobozi bw’akarerere ka Ngoma bwagezaga ku batuye uyu murenge ikiganiro ku mahirwe n’ibyiza biri mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2016, bamwe mu baturage bagaragaje ko byabagora gutekereza ku rwego rw’Afurika y’Uburasirazuba bataragera no mu mujyi wa Kigali, ariho hafi.

JPEG - 248.4 kb
Meya Nambaje yabwiye ab’i Mutenderi bataragera i Kigali ibyiza byaho, abakumbuza kujyayo(Foto Manishimwe N)

Abaganiye n’Imvaho Nshya nyuma yo guhabwa icyo kiganiro bagaragaje ko baterwa ipfunwe nuko bataragera mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali, bagaragaza ko babibonamo igihombo.

Ndayishimiye Olivier w’imyaka 21 utuye mu kagari ka Mutenderi yagize ati “Numva mpomba cyane kuko iyo mba nzi i Kigali mba nsobanutse, niba hari akazi runaka nkaba najyayo nkagasaba nkakabona; ariko ubu ninakwifata ngo ngiye kugashaka kandi ntahazi, nko ku nyubako bita Convention Centre nkayigeraho nayibona amaso ku maso, izo za Serena Hoteli twumva ngo ziba i Kigali, ariko ntabwo tuhazi.”

Mugenzi we Ntacyonayigize Emmanuel utuye mu kagari ka Muzingira uri mu kigero cy’imyaka 26 na we utaragera i Kigali, we ngo atinya kuba yajyayo wenyine.

Yagize ati “Usibye kuhabona nko kuri televiziyo ntabwo ndabasha kugera i Kigali, kubera ko nta bushobozi ndabona, iyo uri hano mu cyaro uba wumva i Kigali ari nko mu mahanga, kujyayo uri wenyine ari nta muryango urasangayo ukumva ari ikibazo, nk’iyo mpareba kuri televiziyo mbona ntakwijyanayo njyenyine.”

Ku rundi ruhande urubyiruko rugera i Kigali kenshi rwemeza ko hari ingaruka zo gusigara inyuma mu iterambere, zishibora kugera kuri bagenzi babo batarabasha kuhagera.

Annuarite Mukakarisa yagize ati “Iyo umuntu atagenda nk’uw’inaha aba ahombye, kuko ahora yumva ko ubuzima buriho ari ubw’i Mutenderi gusa, ariko iyo ateye intambwe akagera n’ahandi abona byinshi biruseho, akabona ibikorwa by’amajyambere.”

Abakuze barimo Léonidas Kwizera uri mu kigero cy’imyaka 60 wabashije kujya i Kigali, nabo bakumbuza abatarahagera, kujya kureba iterambere ririyo.

Yagize ati “I Kigali mpanyura kenshi ngiye gusura abantu za Ngororero na Gisenyi, ariko iyo mpageze mbona ari byiza cyane kuko irubatse, za etaje, imihanda imeze neza, burya umuntu wese wabonye amafaranga aba akwiye kujyayo.”

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko bidakwiye ko abantu babaho batazi ibyiza biri mu gihugu cyabo.Yasabye ab’i Mutenderi gutera intambwe bakajya basura za pariki, imijyi n’inyubako zigezweho.

Yagize ati “Hari ikibazo gikomeye cy’abantu baguma ahantu hamwe, umuntu akavuka Mutenderi, akahiga amashuri, akazarinda ahasazira, ugomba kunyaruka nawe ukareba uko ahandi bameze, ugasarurayo ubwenge, ukazanira abandi.

Amafaranga ibihumbi 5 akujyana i Kigali, akakugarura, ntakwiye kukubuza kujyayo, ngo usure ibyiza, ubone inyubako zirimo na Convention Centre.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma bunasaba abaturage gusura ibyiza biri mu gihugu cy’u Rwanda birimo ingagi zo Birunga, gusura za Pariki, kureba inzovu n’intare n’izindi nyamaswa imbonankubone, bakareka kumva ko bigomba gusurwa n’abanyamahanga gusa.

 

Comments

 
 
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 49, bo mu kagari ka Nyabitare, umurenge wa Nyarubuye bagenerwa inkunga binyujijwe mu kigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (...)

Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.