Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Abataramenyekana bishe inka eshatu bazijombye ikintu mu nda y’amase   

  Yanditswe na Manishimwe Noël
 March 2016

 
 

Inka eshatu z’aborozi bo mu mudugudu wa Murambi, mu kagari ka Giseri, mu murenge wa Gashanda , akarere ka Ngoma zishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu , mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe 2016.

Murekatete Judith, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w”umurenge wa Gashanda , ahabereye ubu bugizi bwa nabi yabwiye Imvaho Nshya ko inka zishwe ari ibimasa bibiri n’imbyeyi imwe yendaga kubyara.

Ba nyir’izo nka zishwe bavuga ko babibonye ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo bagiye kuzigaburira, basanze inka ziri mu biraro ariko zagiye zicwa zikuwemo amara .

JPEG - 63.4 kb
Abafite inka kure yabo basabwe kuziyegereza (Foto: Internet)

Murekatete ati “Umwe muri abo banyir’inka wabibonye bwa mbere mu gitondo , ni we wageze ku kiraro asanga inka ye uburyo bayishe , ni ikintu bagiye binjiza mu nda y’amase, bakajya bakurura, bagakuramo amara bakabita hasi iruhande rw’ikiraro , ibindi bice byo kuri ayo mara bagiye babinaga hejuru y’ibiraro.”

Abatuye mu mudugudu wa Murambi bagaragaza ko nta makimbirane yarangagwa hagati ya ba nyir’izo nka ndetse n’abaturanyi babo, ku buryo bigoye gukeka uwaba yihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi, butari busanzwe.

Izo nka zishwe zabaga mu biraro byo ku masambu y’iyi miryango naho ba nyirazo bakaba ku midugudu. Hagati y’aho umudugudu batuyemo n’ibiraro izi nka zabagamo hari ibirometero bitari munsi ya bitatu.

Nyuma yo kumenya aya makuru inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Ngoma n’ubuyobozi bw’umurenge bahise bukoresha inama abaturage babasaba kuba ijosho ry’abaturanyi babo no gutanga amakuru ku bakekwaho kwihisha inyuma y’ubwo buguzi bwa nabi kugira ngo bafatwe bahanwe.

Gitifu w’umurenge wa Gashanda, Murekatete Judith, yasabye abagifite amatungo kure yaho batuye kuyavanayo, bakayazana hafi yabo, aho abasha gucungirwa umutekano.

Ati “Bo bagaragaza ko bashyizeho ibyo biraro kugira ngo bajye babona ifumbire bitabagoye ariko aho kugira ngo bakomeze guhomba, bashyira amatungo ahantu atabasha gucungirwa umutekano, twabasabye ko izikiriyo bazizamura”

Abatuye mu ngo zigera ku 187 zigize umudugudu wa Murambi, akagari ka Giseri biyemeje kongera kuremera iyi miryango 3 yiciwe inka; buri rugo rwiyemeza gutanga ibihumbi 3 by’amafaranga y’u Rwanda .

Ku ikubitiro abaturage bahise batanga ibihumbi 121, bakazakomeza kuyakusanya ku buryo kuwa 26 Werurwe 2016, mu muganda wa Nyuma w’ukwezi azaba yamaze kwegerenywa.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.