Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Abasenateri batunguwe no gusanga hari abakibyara abana barenga 7   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 May 2016

 
 

Abasenateri batewe impungenge nuko hari imiryango myinshi yo mu mirenge ya Sake na Rukumberi itaringaniza urubyaro, aho usanga imiryango itandukanye irimo abana barenga 7, nyamara bigaragara ko nta bushobozi bwo kubarera buhari.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuganda wabaye kuwa gatandatu tariki ya 28 Gicuransi, Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Harerimana Fatou, yagarutse ku kibazo cy’ababyara abo badashoboye kurera, kigaragara muri aka gace.

Yagize ati:“Nahoze ndeba, buri mubyeyi hano afite umwana, udafite uwo yonsa afite uwo ahetse, bimpa ishusho yuko nta mubyeyi ufite abana bari munsi ya 3, ntawe muri Sake na Rukumberi, ufite bake ni nka 5.

JPEG - 251.5 kb
Senateri Harerimana yasabye abaturage kubyara abo bashoboye kurera (Foto Manishimwe N)

Abo twakoranye umuganda twahoze tuganira ariko hari n’uwambwiye ngo hano ni umunani ufunze, birababaje rero kubona dushaka kubyara abo tudashoboye kurera.”

Senateri Harerimana yakomeje yibutsa abaturage ko gahunda zo kuringaniza urubyaro zihari kandi zabegerejwe mu midugudu, asaba abagabo n’abagore kuzitabira.

Yagize ati:“Gahunda zo kuboneza urubyaro zirahari hose mu gihugu, uhereye ku bajyanama b’ubuzima, utegereza ko uzabyara uwo uzajugunya? uwo utazabasha kurera kandi ufite gahunda yo kuboneza urubyaro kubera iki? ntabwo mbwira abagore gusa, kuko ntabwo aribo babyara ni abagabo baba babateye izo nda.”

Bamwe bu batuye iyi mirenge baganiriye n’Imvaho Nshya bameje ko muri aka gace hari imiryango myishi itaringaniza urubyaro, ahanini bitewe n’ikibazo cy’imyumvire ya bamwe.

Umwe mu babyeyi wo mu murenge wa Rukumberi, yaganiriye n’Imvaho Nshya ahetse umwana wa 7, yagaragaje ko yagiye muri gahunda yo kuringaniza urubyaro mu mwaka wa 2008 bikamugora kuko yahoraga arwaragurika, akoresha agakingirizo, ariko yisanga umugabo yamuteye inda.

Yagize ati:“Nk’ubu nka njye kubyara uyu mwana ntibyari ku bushake bwanjye, naringanije urubyaro muri 2008 nkajya mpora ndwara, ndarwara cyane, nza kubwira umugabo nti birananiye, umugabo anyohereza mu banyabuzima bampa udukingirizo, turazikoresha igihe kiragera umugabo sinzi icyabimuteye ntiyayikoresha, mba ntwaye inda y’uyu mwana.”

Uwineza Clarisse wo mu murenge wa Sake, we yagize ati:“Hari abagabo batajya bishimira ko abagore baringaniza urubyaro, bavuga ko hashobora kuba harimo ubumuga, ushobora nko kwishyirishamo agapira kakagutera ubumuga, ukujya urwara ibibyimba mu nda, mu makuru tujya tubyumva gusa nubwo byaba bitera ubumuga ntabwo nakwemera kujya mbyaragura”

Abatuye Sake na Rukumberi batumye Sena y’u Rwanda yiha umukoro wo kugaruka kuganira nabo ku ngingo ivuga ku nshingano z’urugo no kuboneza urubyaro by’umwihariko, mu gihe cya vuba.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bugaragaza ko mu mirenge 14 ikagize, mu wa Rukumberi na Sake ariho hakigaragara abana benshi bagaragarwaho n’indwara ziterwa n’imirire mibi nka bwaki.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.