Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma:Abajura b’amatungo bakamejeje   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 August 2016

 
 

Abaturage bo mu tugari twa Bugera na Ndekwe, mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma, baravuga ko batewe impungenge n’ubujura bwadutse muri aka gace, aho amatungo yiganjemo ihene n’ingurube yibwa nijoro.

Amwe muri aya matungo yibwa aburirwa irengero, hakabaho n’ayibwa akabagirwa hafi aho.

Iki kibazo abatuye muri uyu tugari bakigaragarije itangazamakuru nk’ikibakomereye, mu mpamvu zibitera bagaragazamo ko muri aka kace hagaragaramo abantu benshi b’imburamukoro, birirwa ku muhanda no mu tubari banywa inzoga, bwagoroba bamwe bakitwikira ijoro bagakora ubwo bujura.

Abaganiye n’Imvaho Nshya barimo Hakizimana Evariste, utuye mu kagari Ndekwe, bagaragaje ko ubujura bw’amatungo bubahangayikishije.

Yagize ati“Ni ikibazo cy’ubujura bw’amatungo, hari abantu b’insoresore baba bafite bagenzi babo batuye muri za Kayonza, zikibwa zikajyanwayo, baraza bagacunga neza ko usinziriye bakayitwara cyangwa se bakayikata, hari izicirwa aho ngaho zikajyanwa ari intumbi, ahari n’izo bafatanwa mu ijoro n’irondo.”

JPEG - 92.1 kb
Ndahinyuka Jean Pièrre umwe mu batuye i Remera usaba ko ubuyobozi kubafasha guca ubujura bw’amatungo

Ndahinyuka Jean Pièrre we atunga agatoki abantu bamwe bo muri aka gace, ngo babaswe n’ibiyobabyenge badashaka gukora, ahubwo bumva batungwa n’iby’abandi barushye bakorera.

Yagize ati“Twumva umuntu yagiye kwiba, araramukira ku muhanda yicaye bwakira agatekereza aho ya ngurube iri, akagenda akayiba, akayica, bakayirya.

Leta icyo ndi kuyisaba cyane, ku muhanda usanga abasore bicaye, basinze, icyo nasaba nka Polisi ni ugufunga izo nzererezi n’abajura kuko ikibazo nk’ubujura bw’ingurube butuma umuturage adatera imbere, kuko uyorora ngo izagufashe mu gihe kizaza, haba kuriha iyo mituweli n’izindi nyungu rusange.”

Mugabushaka Cyprien, na we yagize ati “Hari insoresore ziba zarananiye iwabo bakanga kwiga, ubwo bagatangirana n’ibiyobyabwenge, ugasanga mu rugo inkoko yagurishije, ari n’aho wumva bibye n’izo ngurube, cyane cyane icyo kibazo cyo kwiba amatungo kiri mu nsoresore.”

Kibinda Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, ubarizwamo utugari twa Bugera na Ndekwe, we avuga ko ikibazo cy’ubujura abaturage bagaragaza kidakaije cyane.

Agira ati “Ntabwo byari byaba ku mwihariko, hashobora kuba hari umuntu waraye wibwe ingurube ariko ntabwo biraba rusange, kubera ko umutekano wari ukimeze neza, kuba umuntu yibwe ingurube mu rugo iwe, ntitubimenye ntabwo ari ikibazo gikomeye, gusa hari amarondo akorwa akurikirana, abungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Kandi n’akarere ka Kayonza turakorana, dufite Polisi n’iyo duhuye n’icyo kibazo turahamagarana tukabungabunga umutekano kuko twese dusenyera ku mugozi umwe, wo kubunganga umutekano w’umuturage.”

Nubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bugaragaza ko ubujura bw’amatungo buhavugwa budakabije, abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bo bagaragaje ko bitewe n’ubwoba bw’uko amatungo yabo ashobora kwibwa, ngo ubu bararana n’amatungo kandi nta we ugiseka undi.

Ngo abafite inzu zagutse bahitamo gufata icyumba kimwe mu nzu bararamo, bagashyiramo amatungo yabo yaba intama, ihene cyangwa ingurube, bazihungisha abajura, mu gitondo bakabyuka bazisohora hanze.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.