Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ngoma: Abagore bafunze bashima Leta yabemereye gutunga umusatsi   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 April 2016

 
 

Abagore bafungiye muri Gereza y’abagore ya Ngoma, bavuga ko bishimira kuba baremerewe kugira umusatsi, bakagaragaza ko byaberetse ko Leta ibatekerezaho kandi ikabifuriza ibyiza.

Mbere y’umwaka wa 2014, bimwe mu byabarangaga imfungwa n’abagororwa bo mu Rwanda, harimo no kuba nta musatsi bagiraga, hatitawe ku kuba ufunzwe ari umugore cyangwa umugabo.

Kwemerera abagore bafunzwe kugira umusatsi, byatangiye mu mwaka wa 2014, mu gihe hanashyirwagaho gereza yihariye y’abagore n’ibigo ngororamuco by’abana.
Ni icyemezo imfungwa n’abagororwa b’abagore bavuga ko bishimira cyane nk’uko bigarukwaho na Mukamuhizi Marie Grace, ufungiwe muri iyi Gereza ya Ngoma.

Yagize ati:“Icya mbere ni ugushimira leta y’ubumwe yabashije kutugorora neza.Ubundi umugororwa yarangwaga nuko yabaga yogoshe umusatsi, ariko ubu dufite umusatsi, ni icyemezo cyadushimishije kuko ubwiza bw’umugore ubundi ni umusatsi.”

JPEG - 194.5 kb
Mukamuhizi Marie Grace ufungiwe muri iyi Gereza ya Ngoma avuga ko kwemererwa kugira umusatsi byabashimishije

Mukagakwandi Peteronila na we avuga ko mbere bagifunganwe n’abagabo batemererwaga kugira umusatsi, ariko ngo kuba barashyiriweho Gereza yihariye byatumye bakomorerwa kugira umusatsi.

Yagize ati:“Tukiba muri gereza ya Nsinda ntabwo twagiraga umusatsi, ariko tukigera hano batwemereye umusatsi nkatwe ababyeyi biradushimisha, hano twumva twisanzuye kuko turi abagore gusa.”

Senior Insepector of Prison Ndwanyi Grace, umuyobozi wa Gereza ya Ngoma, avuga ko kwemerera abagore kugumana umusatsi wabo byemejwe hanashingiwe ku kuba umugore afite ubuzima bwihariye ugereranyije n’abagabo.

Avuga ko iyo gereza ifungirwamo abagore gusa bifasha abayifungiwemo kwisanzura ndetse no gukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi bikoroha.”

Yagize ati:“Umugore hari iby’ibanze akenera bitandukanye n’ibyo abagabo bakenera, buri kwezi hari ibikoresho akenera yifashisha mu isuku, ibyo arabihabwa, agenerwa amazi menshi...umugororwa w’umugore ababwa byose yemererwa n’amategeko kandi afite umwihariko nk’umugore.”

AC Bosco Kabanda, ushinzwe kugorora, uburenganzira n’imibereho myiza y’abagororwa mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), yatangarije Imvaho Nshya ko gukomorera abagore bafunzwe kugira umusatsi byakozwe mu rwego kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

Yagize ati:“Dukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza, ibiteganwa byose kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bwa muntu byubahirizwe ariko barangize n’ibihano baba barakatiwe n’inkiko.”

Gereza y’Abagore ya Ngoma iherereye mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, ikaba ifungiwemo imfungwa n’abagororwa bagera kuri 699.

 

Comments

 
 
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwohereje agagenzuzi gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bahawe akazi ko kubaka ibiro by’akagari k’Akagarama ntibishyurwe. Aba baturage bo mu (...)

Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.