2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Abagabo badindiza abagore babo mu iterambere bagiye gukeburwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-15 13:33:09

 
Share on:
 
Yasuwe:54
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, CNF, mu karere ka Ngoma Mukarutesi Chantal, avuga ko hagiye kunozwa imikoranire n’ubuyobozi bw’utugari n’imirenge 14 igize akarere ka Ngoma, kugira ngo abagabo bamwe batemerera abagore babo gukora imishinga y’iterambere no gufata inguzanyo mu bigo by’imari, bigishwe.

Ni mu gihe hari bamwe mu bagore bo mu murenge wa Gashanda babwiye Imvaho Nshya ko nubwo muri rusange iterambere ry’umugore rigenda ryiyongera, ngo hari abagihura n’imbogamizi yo kubuzwa n’abagabo babo kuba bafata inguzanyo mu bigo by’imari, ngo nabo batangize ibikorwa bibateza imbere nk’abandi.

Umugore umwe wo mu kagari ka Cyerwa, avuga ko hari abagabo bumva ko umugore agize amafaranga yategeka umugabo cyangwa akamusuzugura.

Yagize ati “Ikibazo kiracyari mu myumvire, kandi bibaho ko umugabo abuza umugore we kujya gufata inguzanyo muri banki, akamwangira neza. Hari umugore rero uhita uvaga ati ‘aho kugira ngo nshwane n’umugabo wanjye, reka mbireke’. Icyakora wenda ngereranyije na kera ubu bigenda bihinduka.”

JPEG - 224.1 kb
Mukarutesi Chantal, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ngoma

Ikindi abagore bo mu karere ka Ngoma bagaragaza nk’imbogamizi ku iterambere ry’umugore, ni ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu miryango, birimo ubushoreke, gucana inyuma, rimwe na rimwe n’ubusinzi, ngo usanga ahanini bituma abashakanye badahuza, mu gihe abagore bahamya ko hatabayeho guhuza ku mugore n’umugabo iterambere ry’umuryango ridashoboka.

Mukarutesi Chantal, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, CNF, mu karere ka Ngoma, yabwiye Imvaho Nshya ko abagore bo mu karere ka Ngoma bagirwa inama yo kwirinda kwishyira hejuru cyangwa guhangana n’abagabo babo.

Avuga ko urwego rwa CNF ruri gukorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge n’utugari, kugira ngo mu biganiro bitegurwa, inama, na gahunda zitandukanye zihuza abaturage, hajye habaho n’umwanya wo kwigisha abagore n’abagabo uko bafatanyiriza hamwe bagatera imbere, kandi nta we ubangamiye undi.

Ati “Turagira ngo twegere ubuyobozi tuganire n’ubuyobozi, niba ari mu murenge runaka aho abagore bagaragaza ko abagabo babo bababuza gufata inguzanyo ngo biteza imbere, dufatanyije n’ubuyobozi kugira inama abo bagabo. Ikaba ari inama itari iy’abagore gusa, ahubwo hakaba inama irimo n’abagabo, tukaganira, tugasasa inzobe, bwaba uburyo bwiza bwo kwigishanya na ya myumvire igahinduka.”

Mukarutesi uyobora CNF mu karere ka Ngoma, avuga ko ubusanzwe mu nteko z’abagore zisanzwe ziterana mu karere ka Ngoma, abagore bashishikarizwa gutinyuka gukora imishinga y’iterambere, kandi bakirinda amakimbirane mu miryango yabo.

Ati “Nta bwo tubabwira ngo bagende barwane n’abagabo babo ariko nibajye baza mu nama, bigire ku bandi biteje imbere.Ubundi usanga abagore batinyutse bakorana n’ibigo by’imari ubu hari intambwe bamaze gutera. Ni gahunda ihamye dufite rero kwegera imiryango igifite amakimbirane tukayigira inama. Tuzakomeza tubigishe, kugeza igihe bazabyumva, kuko iyo mufite ubwumvikane mu rugo ni bwo n’iterambere ry’umuryango rishoboka.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ngoma, anavuga ko gahunda y’amasibo abaturage bo mu karere ka Ngoma babarizwamo, izafasha cyane mu kwigisha abagore n’abagabo ko ubufatanye bwabo no kutabangamirana ari bimwe mu bizatuma iterambere bifuza kugeraho rishoboka ntawe ubujije undi uburenganzira bwe.

MANISHIMWE NOËL

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE