Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Mwurire: Imibiri 130 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro   

  Yanditswe na RUBIBI OLIVIER na HAKIZIMANA YUSSUF
 April 2016

 
 

Imibiri 130 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa rwa Mwurire mu karere ka Rwamagana.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwurire mu karere ka Rwamagana rukaba rumaze gushyingurwamo imibiri 26,796 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, abenshi muri bo akaba ari abari batuye mu cyahoze ari Komine Bicumbi na Gikoro, ubu akaba ari mu karere ka Rwamagana.

Nk’uko bamwe mu batangabuhamya barokokeye muri aka gace babivuga, abenshi mu bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwurire ngo bishwe ku itariki ya 18 Mata 1994, nyuma y’igihe kinini barwana n’interahamwe, abajandarume ndetse n’umutwe w’ingabo zidasanzwe(Force Speciale) za Habyarimana.

JPEG - 243.3 kb
Imibiri 130 y’abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro (Foto Hakizimana Y)

Rutareka Jean Marie Vianney warokokeye ku musozi wa Mwurire yabwiye Itangazamakuru ko birwanyeho kugera ku itariki ya 18 ubwo hazaga abasirikare batangira kubarasa bakoresheje imbunda nini.

Yagize ati:“Tariki ya 18 Mata nibwo batugabyeho igitero bakoresheje imbunda za rutura, haje abajandarume, abajepe, abapolisi hamwe n’interahamwe batumishamo amasasu bakoresheje ibibunda bya rutura.

Guhera tariki ya 11 kugeza ku ya 17 twari twagerageje kwirwanaho dukoresheje amabuye hamwe n’intwaro gakondo. Twafashe imbunda ariko nta bantu bari bazi kuyirashisha, imodoka zabo twarazibateshaga, twirwanyeho ariko ku itariki ya 18 Mata 1994 nibwo haje abasirikare baturusha imbaraga.”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi bari ku musozi wa Mwurire, baje baturutse mu duce twa Mabare, Nawe, Rubona, Bicumbi, Kimbazi no mu tundi duce dutandukanye bahurira i Mwurire batangira kwirwanaho.

Bagendeye ku mabwiriza ya bamwe mu bayobozi babo barimo Guido Karenzi ndetse na Kidamage barwanyije Interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana kugera ku itariki ya 18 Mata 1994.

JPEG - 144.8 kb
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari baje kunamira ababo biciwe i Mwurire

Muhoza Theogene Sunday, wari i Mwurire mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahamya ko abana bakiri bato ndetse n’abagore bakoraga akazi ko kujya kushaka amabuye abagabo nabo bakarwana.

Nk’uko Muhoza yakomeje abivuga, kuva ku itarikii ya 11 kugera ku itariki ya 17 Mata 1994 bari bakihagazeho n’abapfaga ngo byabaga ari iby’umuntu uri ku rugamba. Muri iyi minsi igera kuri itandatu ngo hari hamaze gupfa abantu batageze kuri 200 mu bantu bari bahungiye kuri uyu musozi basaga ibihumbi 20.

Mu ijoro ryo kuwa 17 Mata , ngo nibwo haje indege zimurika aho abantu bari bahungiye, mu gitondo bagabwaho igitero n’abasirikare, abajandarume ndetse n’interahamwe. Muhoza avuga ko abasirikare baje bakurira ibiti ubundi bakazajya babarashisha imbunda ziremereye.

Yagize ati:“Abasirikare bari buriye ibiti nibo batuzonze, Guido abaarapfuye n’abandi bari batuyoboye intege ziba ziracitse.Kuva ubwo ngo interahamwe zabagiyemo n’imihoro, impiri n’ibyuma bica abantu.”

Muhoza yakomeje avuga ko Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwurire bari benshi cyane ndetse bamwe bakaba barakomeje kwirukanka bashaka uko bakiza ubuzima bwabo, ariko bagenda bagwa mu bice bitandukanye nka Nkamba, Muyumbu n’ahandi.

JPEG - 161.9 kb
Abayobozi batandukanye bari baje kwifatanya n’abarokokeye i Mwurire

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette, yasabye abarokotse Jenoside bo mu karere ka Rwamagana gukomeza bakarangwa n’ubutwari bagaragaje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bagerageje kwirwanaho uko bashoboye, yabasabye kandi gukomeza kuraga abana babo amahoro ndetse n’urukundo.

Yagize ati “Kuba hari abapfuye igihe cy’urugamba ntabwo tubyicuza kuko barokoye benshi. Kubashimira birangwe no gukunda igihugu, kugikorera ndetse no kucyitangira biramutse bibaye ngombwa.”

Guverineri Uwamariya yihanangirije abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yavuze ko Abanyarwanda batazihanganira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abagifite kubiba urwango mu bana b’u Rwanda.

Umusozi wa Mwurire aho Abatutsi bo mu cyahoze ari Bicumbi na Gikoro bagerageje kwirwanaho, niwo watoranyijwe kubakwaho ikigo cya Gisirikare, ibikorwa byo kwimura abaturage bikaba bigeze kure.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.