Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musenyeri Dr Mbanda, wakuriye mu buzima bubi, yiyemeje kwitangira amashuri y’incuke   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 May 2016

 
 

Musenyeri Dr Mbanda Laurent, avuga ko kuba hari ibyo atabonye mu buzima bwe akiri muto, yasabye Imana igihe kirekire ko yazamufasha akazabikorera abandi, akaba ari muri urwo rwego ashyize imbaraga muri gahunda y’amashuri y’incuke muri Diyoseze ya Shyira ayobora.

Diyoseze ya Shyira ni imwe mu zigize itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), kuri ubu rigaragaramo ibigo by’incuke byinshi.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, yagaragaje ko uburyo yakuriyemo butamwemereye kwiga amashuri y’incuke, iyi ikaba impamvu nyamukuru ituma ashyize imbere uburezi bw’incuke.

Yagize ati:“Nakuriye mu buzima bubi bwo mu makambi atandukanye, abana bato nta burere twahawe ngo dutangire kwiga dufite imyaka mike nk’iy’aba bana.

JPEG - 62.2 kb
Musenyeri Dr Mbanda yateje imbere amashuri y’incuke muri Diyosezi ya Shyira (Foto Ngaboyabahizi P)

Ibi nabisabye Imana irabimpa kandi izakomeza kumfasha, iyo mbonye abana bakina biga ari incuke biranezeza, kuko ni bumwe mu buryo bwo kubaka umuntu nyamuntu”.

Akomeza avuga ko n’ubwo igihugu cy’u Rwanda cyanyuze mu ngorane bamwe bakavutswa amahirwe yo kwiga, ubu abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza, ku buryo uhereye ku mwana ukagera ku musaza buri wese ahabwa amahirwe yo kwiga.

Ibigo mbonezamikurire muri Diyoseze ya Shyira bimaze guteza imbere imiryango y’ababyeyi bareremo.Kuri ubu habarurwa ibigo ibigera kuri 410 n’abana bagera ku bihumbi 22, ibi bigo bikaba byubatswe mu maparuwasi atandukanye y’iri torero, kandi abana babyigamo bahabwa igikoma n’amagi mu buryo buhoraho.

Umwe mu babyeyi barerera muri aya mashuri y’incuke, Mujawimana Dorcas, yabwiye Imvaho Nshya ati:“Gahunda y’ibigo mbonezamikurire idufatiye runini, aho abana kuva ku myaka 4 kugera kuri 5 bajya kuhafatira ubumenyi, ibi byatumye natwe twigira mu kazi kacu ka buri munsi kubera ko tuba twizeye umutekano wabo.

Bahigira ikinyabupfura n’indimi z’amahanga, biba rero bitandukanye no kuba baririrwaga mu mudugudu bazerera”.

Uyu mubyeyi yongeraho ko atari abana bahakura ubumenyi gusa ngo kuko n’ababyeyi bahungukira ubundi bumenyi.

Yagize ati:“Diyoseze ya Shyira ntabwo irera abana gusa ku masomo, ibaha n’indyo nziza, ibi kandi ntabwo bicira aho gusa, kuko natwe idutoza uburyo bwo kuyitegura.

Dufite buri wese akarima k’igikoni, kandi mu rwego rwo kugira ngo abana bakomeze kubaho neza twatojwe korora inkoko”.

Ibigo mbonezamikurire kuri ubu Diyosezi ya Shyira ishoramo ingengo y’imari ingana na miliyoni 50 ku mwaka, hakiyongeraho n’inkunga ya Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye UNICEF.

Kuri ubu amatorero n’amadini atandukanye aza kwigira kuri Diyosezi ya Shyira, yabashije gushyira mu bikorwa ibigo mbonezamikurire.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.