Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Yahizwe n’abo se yagabiye, arokorwa n’imbwa y’umuturanyi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 May 2016

 
 

Ndayisaba Daniel, umugabo ukomoka mu karere ka Karongi, ariko kuri ubu akaba atuye mu karere ka Musanze, avuga ko kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe abatutsi, hari imbwa yagendaga iwabo yabigizemo uruhare, nyamara abo se yagiriye neza bamuhiga ngo bamwice.

Ubu buhamya uyu mugabo yabutangiye mu muhango wo kwibuka abatutsi biciwe ahitwa kuri Court d’Appel i Musanze, muri Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muhango ukaba wari wateguwe n’abana bibumbiye mu muryango Urumuri rw’ikizere Family.

Mu buhamya bwa Ndayisaba, yagaragaje inzira yita iy’umusaraba yanyuzemo ajya kwihisha mu bigo by’abihaye Imana, ibya gisirikare, n’ahandi hose yanyuze yihisha abashakaga kumwica.

Yagize ati:“Nageze ubwo nzibukira ikitwa kwihisha mu ngo no mu mazu y’abaturanyi, kuko aho nageraga hose baranyirukanaga, barimo abo data yahaye amasambu yo guturamo, yarihiriye amashuri n’abandi, kugeza ubwo nihisha mu bihuru bakampigisha imbwa, ariko imwe mu zagendaga mu rugo rwacu yari inzi ikaba ariyo ituma abanzi batambona”.

JPEG - 102.3 kb
Ndayisaba (wicaye imbere) yatunguwe no kubona imbwa zararushije abantu kumenya umuturanyi (Foto Ngaboyabahizi P)

Avuga ko imbwa zamuhigaga zari kumwe na ba shebuja, iyaje kumugeraho mbere ngo kubera kumumenya (kuko yari iy’umuturanyi) yanze kumuva iruhande.

Ati: “Natangajwe no kubona iyo mbwa yarangezeho ikagaragaza ibyishimo izunguza umurizo, izindi ntizindye, ariko abaturanyi, abantu nkanjye bakampiga, ibintu byari byakomeye aho imbwa zarushaga abantu umutimanama no kumenya umuturanyi, iri ni isomo rikomeye kuri njye, twageze ubwo bagenzi bacu batwanga, baratwibagirwa imbwa ziradutabara”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime wari witabiriye uyu muhango wo kwibuka, yahumurije abarokotse Jenoside, abizeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse isaba uruhare rwa buri wese kugira ngo bigerweho.

Yagize ati:“Bana b’u Rwanda nimuhumure ibyabaye ntibizongera na rimwe, ubu isi yose imaze kwemera ko habayeho Jenoside yakorewe abatutsi, rubyiruko nimuharanire ko Jenoside itazongera kuba, mwirinda ibihuhu, muyikumira aho muyumva hose n’inzira ishobora kunyuramo.

Ndakomeza kandi gushimira abarokotse Jenoside ukwihangana bagize bakemera kubana mu mahoro n’ababiciye, nimukomere kandi muharanire kubaho mwigira, kandi ibyo musaba ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyose bwiteguye kukibaha”.

Urumuri rw’ikizere Family rugizwe n’abana bari bato mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’abakomoka ku bayirokotse.

Uyu muhango wo kwibuka ukaba wararanzwe n’urugendo rwo kwibuka, gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse no gucana urumuri rutazima.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.