Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Yabyaye abana batatu ku mbyaro ya gatandatu   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS.
 May 2016

 
 

Mukaruhama Christine, wo mu murenge wa Cyuve ,akagari ka Buruba, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, yibarutse abana batatu mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ku ya 2 Gicurasi.

Uyu mugore ubwo yari akimara kubyara yavuze ko abyaye inshuro ya gatandatu nona ubu akaba agejeje ku bana barindwi, asaba inka yo kubakamirwa.

Ati: “Natunguwe no kubyara abana batatu, kuko n’ubwo nipimishije ntabwo nari nzi ko mbatwite, gusa Imana yakoze. Nshingiye rero ko ndi umuntu na bwo urya nciye inshuro; ndasaba umugiraneza wese ndetse n’ubuyobozi kumfasha kubarera, ubu nta mashereka mfite ahagije yo kubonsa, hiyongeyeho no kubabonera imyambaro urumva ko ari ibintu bikomeye”.

JPEG - 71.6 kb
Mukaruhama n’umufasha gucigatira abana

Ntaneza Immaculee umuforomokazi wita kuri Mukaruhama yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mubyeyi yabyaye neza ariko ko abana bavutse batujuje ibiro.”

Ati: “Uyu mubyeyi yabyaye atabazwe, ariko abana be ntabwo bujuje ibiro bya ngombwa, kuko abana 2 bavukanye 1,5 kg ni abahungu naho umukobwa avukana 1,4 kg ubu rero turi kumwitaho cyane aho abafatira mu gituza mu buryo mu kiganga bita Kanguru.”

Akomeza agira inama abagore kujya bipimisha inshuro zagenwe, kugira ngo abaganga babashe kubakurikirana ngo kuko iyo bitaba ibyo aba yarabyariye mu rugo bikamuviramo gupfa.

Ntirenganya Martin,umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu karere ka Musanze, avuga ko ubuyobozi bwiteguye kumuha ubufasha bw’ibanze, ndetse no mu buryo burambye akazahabwa inka izamufasha kubungabunga ubuzima bw’abo bana.

JPEG - 65.7 kb
Mukaruhama akeneye ubufasha kugira ngo abana 3 yibarutse bakure (foto Ngaboyabahizi Protais)

Ntabwo ari inshuro ya mbere umubyeyi abyariye abana batatu mu bitaro bya Ruhengeri kuko no mu myaka ibiri ishize hari uwo mu murenge wa Rwaza wababyaye kandi kuri ubu bakaba bameze neza.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.