Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze:Umusaza yatamaje umuyobozi watumye agurisha inka ya Girinka   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 July 2016

 
 

Umusaza witwa Dominique Byago w’imyaka 91, utuye mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza, ababajwe nuko ubuyobozi bw’akagari ngo bwamusabye kugurisha inka yahawe muri gahunda ya Girinka bumwizeza kuzamugurira indi, none ngo amaso yaheze mu kirere.

Uyu musaza utishoboye, unafite ubumuga bw’amaguru, aho agendera ku nkoni 2, avuga ko inka ye yari imufatiye runini, ariko ngo mu mezi abiri ashize atayifite no kubona ifumbire ntibimworoheye.

Yagize ati:“Umukozi w’akagari ushinzwe iterambere yansanze mu rugo anyumvisha uburyo inka nahawe mu budehe itazabyara ko byaba byiza nyigurishije nkitura, hanyuma amafaranga asagutse nkayaguramo indi nka, narabikoze nsagura amafaranga ibihumbi 60.

PNG - 982.4 kb
Uyu musaza aje ari uwa kabiri mu baturage umukozi ushinzwe iterambere muri kano kagari aririye Girinka

Nyuma y’aho na yo araza arayanyaka nongereyeho andi ibihumbi 60 kuko yambwiye ko ngo agiye kungurira indi ya kizungu yo mu bwoko bwiza, narategereje ndaheba, nifuza ko nibura niba yumva ko hari amafaranga nasaguye kuri Girinka, dore ko nari maze kwitura, ndifuza ko ansubiza ayanjye 60, ubundi agatwara asigaye kuko nta kundi nabigenza”.

Umwe mu baturanyi ba Byago witwa Kamuhanda yagize ati:“Ubu kano kagari abayobozi bakagize akarima kabo, baca amafaranga umuturage uko bishakiye,.…na we se uyu musaza baragira ngo abahe iki ko na we mubona atikura aho ari.

Dore uyu musaza na we aje ari uwa kabiri mu baturage umukozi ushinzwe iterambere muri kano kagari aririye Girinka.Hari n’umukecuru witwa Nyiragahinda Josephine, aherutse kugurishiriza inka ye amugurira ihene, birababaje”.

Uyu musaza akomeza avuga ko umuyobozi wamutwariye amafaranga yamusigiye inyandiko igaragaza ko amutwariye amafaranga, ari nayo aheraho asaba ko ayihabwa vuba.

Hategekimana Beatrice, umukozi w’akagari ka Kigombe ushinzwe iterambere ari nawe ushyirwa mu majwi, yabwiye Imvaho Nshya ko amafaranga y’uyu musaza akiyafite, kuko inka yo kumugurira itaraboneka.

Yagize ati:“Ni byo koko amafaranga y’uriya musaza Byago arahari ariko ntabwo inka iraboneka, dutegereje gahunda yo ku karere ariko kugeza ubu ngubu amafaranga ye ni njye akibarirwaho, uzumva ayakeneye azaze ayambaze.Uwo rero baguriye ihene ni k’ubushake bwe kuko ntabwo ashoboye inka”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yavuze ko kugeza ubu hagikorwa iperereza n’urutonde rwa bamwe mu bayobozi bitwara nabi muri gahunda ya Girinka, kugira ngo bagenerwe ibihano bihwanye n’amakosa yabo.

 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.