Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Umukecuru atewe impungenge n’inzu yenda kumugwaho   

  Yanditswe na NGABOYABAHAIZI PROTAIS
 4 months ago

 
 

Nyirabukima Petronile, umukecuru w’imyaka 57, utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, akarere ka Musanze avuga ko atewe impungenge n’inzu atuyemo yamusaziyeho ikaba yenda kumugwaho.

Uyu mukecuru avuga ko ikibazo cy’inzu ye yakigejeje ku buyobozi ndetse n’abandi bagiraneza kugira ngo bamufashe kuyivamo kuko we nta n’ikindi yizeye cyamufasha kwiyubakira.

Ati “ Mba mfite ubwoba bw’iyi nzu kuko ibi biti bishobora kungwira kuko bimeze nk’aho bidafashe. Mu gihe cy’imvura mpora mpangayitse, ko nshobora kuzaribwa n’imbwa za nijoro. Iyo imvura iguye nitwikira ihema ntira mu baturanyi, iyi nzu insaziziyeho, singira undi muntu wo kuba yandwanaho kuko abana banjye bitabye Imana, ikimbabaza ni uko iyo nsabye ubufasha, harimo abambwira ngo nzagurishe aho ntuye ngende, nabuze n’umwe muri bo wahagura”.
{{}}

JPEG - 386.1 kb
Nyirabukima yategeseje inzu ye ibiti ( foto Ngaboyabahizi P)

Akomeza asobanura ko yabuze uko abigenza agahitamo kuyitega inkingi kugira ngo arebe ko itazamugwaho ariko ngo abona nta kabuza amaherezo iyi nzu izamugwaho mu gihe yaba adatabawe vuba kuko ngo iyo imvura iguye ajya kurara ahandi yahita akagaruka.

Yongeraho ko yanakuwe ku rutonde rw’abarihirwaga ubwisungane mu kwivuza ubu ngo akaba yarashyizwe mu cyiciro cya gatatu ngo kandi abayeho mu buzima bubi bwo guca inshuro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko ikibazo cy’abaturage batuye mu mazu nk’aya ndetse n’abari mu manegeka kigiye gukemuka hubakwa umudugudu bazatuzwamo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire avuga ko mu gukemura ikibazo cy’abatuye mu mazu nk’aya mu mujyi wa Musanze ndetse n’abandi batuye mu manegeha ngo hagiye kubakwa imidugudu aba baturage bazatuzwamo uyu mukecuru nawe ngo akaba ari muri abo.

Ku bijyanye no kuba uyu mukecuru yarakuwe ku rutonde rw’abahabwaga ubwisungane mu kwivuza agashyirwa mu cyiciro cya gatatu , Uwamariya yagize ati “Ntabwo iki kibazo cyo kuba yarakuwe k’urutonde nari nkizi, ariko kuri ubu tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo uyu mukecuru ahabwe ubwisungane mu kwivuza mu gihe cyihuse”.

 

Comments

 
 
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo
Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo

Abagize imiryango 11 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero barashimira Leta yabavanye mu kaga k’ibiza byahoraga bibasenyera ubu bakaba batuye mu nzu nziza zirimo na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.