2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze:Umugore witandukanyije na FDLR arakangurira abanyarwanda gutora Kagame 100%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-24 07:18:58

 
Share on:
 
Yasuwe:118
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kapolari Mukanoheri Thacienne witandukanyije n’umutwe wa FDLR, arakangurira abanyarwanda gutora 100% umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuko ari we washoboye kunga abanyarwanda kandi agateza imbere u Rwanda ku buryo bugaragarira buri wese.

Uyu mugore w’imyaka 37 watahutse mu cyiciro cya 59, yavukiye mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi. Asobanura ko yinjiye muri FDLR mu mwaka wa 1998 anyuze mu mashyamba ya parike y’ibirunga mu Kinigi, ajyanye n’abacengezi bari barayogoje aka karere muri uwo mwaka.

Yagize ati “Navuye hano njyanye n’abacengezi ngo mpunze igihugu niteguye kugitera, nta gihe Perezida Kagame atavuze ubumwe bw’abanyarwanda, intero ye ari amahoro, ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere ry’abanyarwanda.

JPEG - 281.4 kb
Kapolari Mukanoheri ngo ashimira Perezida Kagame wahuje Abanyarwanda

Kudatora Kagame ku bwanjye ni ukwirengangiza igihugu kirangwa n’impuwe n’imbabazi no kwibumbira hamwe kw’abanyarwanda ubu dufite. Uzi ko buriya nta muntu n’umwe wahirahira ngo aranyita umucengezi, aho ntuye n’aho ngenda, ubu ndubashywe nk’undi munyarwanda wese! Ibi rero biterwa n’imyumvire Kagame yahaye abanyarwanda mu rukundo”.

Akomeza avuga ko byaba byiza abakiri mu mashyamba ya Kongo na bo batahutse bakaza kurya ku byiza n’iterambere Nyakubahwa Paul Kagame amaze kugeza ku banyarwanda .

Yagize ati “Abakiri muri FDLR bose nibaze tuzasangire intsinzi y’umukandida wa FPR-Inkotanyi, naho ibindi babireke, njye ndacyakomeza kuvuga ko nta gihugu na kimwe ku isi mbona umuturage yisanzuye kandi abayeho neza nko mu Rwanda”.

Mukanoheri kandi akomeza gusaba abitandukanije n’abacengezi gukomeza kwiteza imbere bashingiye ku gishoro Kagame yabahaye, batirengagije amahoro n’umutekano basanze mu Rwanda bagaharanira ko bitasubira inyuma.

Uyu mugore uvuga ko ababazwa cyane n’umwanya we yatakaje mu mashyamba ya Kongo, aho yari afatanyije n’abandi barwanyi bo mu mutwe wa FDLR gucura umugambi mubisha wo kubuza abanyarwanda amahoro, avuga ko nyuma yo gusoza ingando z’icyiciro cya 59, kuri ubu ngo afite gahunda yo gukora ubucuruzi, ashingiye ku mahugurwa yo kwihangira umurimo yaherewe mu kigo cya Mutobo we yita irerero.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE