Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge barashimira Perezida Kagame   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 April 2016

 
 

Abaturage batujwe mu mudugudu wa Susa witiriwe ubumwe n’ubwiyunge, uhereye mu kagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, barashimira Perezida wa Pepubulika Paul Kagame wabatoje ubumwe n’ubwiyunge, ubu bakaba babanye neza kandi mbere barabonaga bidashoboka.

Umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge utuwemo n’abarokotse Jenoside yakorerwe abatutsi, abakoze Jenoside bireze bakemera icyaha, bamwe mu bahoze ari abacengezi, ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Iyo ugeze muri uyu mudugudu ntibaguhisha ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabakoreye ibyo bo batabonaga ko bishoboka, kuko ngo bashingiye ku mpanuro ze, badashobora kubana basabana amazi n’umuriro, bagasabana kandi bagafashanya muri byose, ubusanzwe bo batiyumvishaga ko banaturana.

JPEG - 58.5 kb
Imwe mu nzu zo mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge (Foto Ngaboyabahizi P)

Inzu zo muri uyu mudugudu zubatse k’uburyo zifatanye, abazituyemo batandukanywa n’urukuta kandi na rwo ari icyumba bombi bahuriyeho.

Kabaraza Speciose warokotse Jenoside, ni umwe mu bantu 20 bageze muri uyu mudugu bwa mbere,uhamya ko baza kuhatura bumvaga bidashoboka.

Yagize ati:“Njye nageze hano numva ko birangiye, mbese numvaga ari inzozi, kongera kubana n’umuntu wampigaga, n’umucengezi? kubyakira byarangoye, ariko kubera ko nari nizeye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yo kabaho yankuye mu rwobo kandi akaba yarigishije abanyarwanda kubana, narabyemeye.

Ubu rwose uko iminsi igenda ishira tubanye neza, dusabana umuriro, dusangira amata turatabarana, ibi byose biterwa n’imiyoborere myiza, ikindi nishimira ni uko n’abana bacu ubu babanye mu rukundo”.

Akomeza avuga ko kuba ari incike akemera kubana neza n’uwamwiciye ari uko Perezida Kagame ari umuyobozi mwiza, wasabye abanyarwanda gukomeza kubana neza batishishanya, kandi bakabwizanya ukuri ngo kuko ibyo abantu bibikamo bibi bigera aho bikabatandukanya.

Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Muhoza, Iddi Hamza, avuga ko n’ubwo bamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge kimwe no kwiteza imbere, ngo ubu bafite ikibazo cy’amacumbi ashaje, no kuba abana barangiza amashuri nka kaminuza babura akazi, ibi ngo bikaba byabashora mu ngeso mbi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude, yagize ati:“Gutuza mu midugudu abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare byatangiye ari umuti usharira, ariko kubera ubuyobozi bw’u Rwanda bureba kure byarashobotse, kandi bitanga igisubizo cyiza, aho usanga abari bafitanye inzigo aribo batabarana, ku byerekeye amacumbi dufite umuhigo ko nibura mu gihe cy’umwaka umwe kiraba kirangiye”.

Musanze ni kamwe mu turere dufite imidugudu yatujwemo abarokotse Jenoside, abasigajwe inyuma n’amateka, abagize uruhare muri Jenoside bireze bakemera icyaha, abitandukanyije n’abacengezi ndetse n’abasezerewe mu ngabo z’u Rwanda (RDF),kandi babanye neza.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.