Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Kizimyamoto zaraguzwe ariko ntibazi kuzikoresha   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 August 2016

 
 

Iyo ugeze mu nyubako zitandukanye zo mu mujyi wa Musanze, mu masoko n’ahandi hantu hahurira bantu benshi nko mu mahoteli, usanga baritabiriye kugura ibyuma bizimya inkongi, ariko magingo aya kubona abantu bazi kubikoresha biracyagoranye cyane.

Mu kwirinda inkongi z’umuriro, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwakomeje kwibutsa abubaka inyubako nini kujya bateganya n’impombo nini z’amazi zafasha mu kunganira kizimyamoto haramutse habaye inkongi.

Nko mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze hagaragara kizimyamoto, ariko usanga abakoreramo batazi neza akamaro kabyo n’uburyo bikoreshwa.

Umuyobozi w’iri soko Semagawe Rumariti, yabwiye Imvaho Nshya ko izi kizimyamoto zihamaze igihe kinini, nyamara ngo nta muti zifite kandi ntibazi n’aho ugurirwa ngo bawongeremo.

Yagize ati:“Ibi byuma bimaze umwaka urenga, ubwo batabaraga amwe mu mazu yari yibasiwe n’inkongi y’umuriro yari yegereye iri soko harimo n’iyacururizwagamo imiti, kuva ubwo umuti warashize, ariko na twe ntawaturenganya kuko ntituzi n’aho ugurirwa.

Ibi rero ni ibintu bidutera impungenge, ikindi kandi muri rusange iyo urebye usanga hari abantu benshi batazi neza imikoreshereze yabyo, bikaba byaba byiza rero buri wese amenye uko bikoreshwa”.

Umwe mu bakora muri imwe mu mahoteli yo muri Musanze, yagize ati :« Mu myaka irenga 2 nkora muri hoteli sinigeze mbona umukoresha wanjye afata umwanya ngo nibura aduhugure mu gukoresha iki cyuma kizimya inkongi, kandi ibi bintu nsanga ari ingenzi kuko ibyago ntibiteguza buri wese yagombye kumenya kubikoresha.

Hari n’ibyo usanga nta muti bigira bigafatwa nk’ibyo kwikiza abashinzwe umutekano, ibindi bigafatwa nk’umurimbo kuko nta kamaro muri rusange”.

Mu gukemura iki kibazo, akarere ka Musanze ku bufatanye na Polisi bagenda bategurwa amahugurwa agamije gufasha abakorera ahantu hahurira abantu benshi, nko mu mahoteli, za resitora, ibigo by’amashuri za sitatisiyo za esanse, ku bijyanye n’imikoreshereze y’ibyo byuma.

Polisi y’igihugu ikaba ibereka uburyo ibi byuma bikoreshwa mu gihe bahuye n’inkongi, bagitegereje ko imodoka zizimya inkongi zibageraho.

Akarere ka Musanze mu mwaka ngo gahura n’ibibazo by’inkongi y’umuriro bitari munsi ya 20.Kugira ngo nibura ubutabazi bw’ibanze bwihute, umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude, arasaba abubaka amazu manini kujya bateganya ahajya impombo z’amazi zafasha mu kuzimya inkongi z’umuriro.

 

Comments

 
 
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.