Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Inzoga nshya yitwa ‘Kibaku’ iteye impungenge abaturage   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 July 2016

 
 

Abaturage bo muri santere y’ubucuruzi ya Karere mu murenge wa Muhoza, akagari ka Cyabararika, baratangaza ko inzoga bita Kibaku iri mu bihungabanya umutekano.

Aba baturage bavuga ko abagabo bayinywa iyo batigaraguye mu muhanda, bamwe bata ingo zabo.

Bemeza ko aho icururizwa inzego zinyuranye z’ubuyobozi zihazi, ariko ngo bababazwa nuko ntacyo zibikoraho, bakaba basaba ko hagira igikorwa ubuzima bw’abaturage bukarengerwa ndetse n’umutekano ukaboneka.

Umwe mu baturage bo muri aka kagari yagize ati:“Iyi nzoga bita Kibaku igiye kudusenyera ingo no kutumara ku bantu, iyi nzoga iyo umuntu ayinyoye ntamenya iyo ajya n’iyo ava, aha barwana buri munsi, kubera iyi nzoga y’uruvangitirane rwa kanyanga n’amoko y’inzagwa atandukanye.

JPEG - 24.5 kb
Umuntu usomye kuri Kibaku ngo ahita atakaza ubwenge (Foto interineti)

Ubuyobozi burabizi ndetse izi kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bihamaze igihe cy’imyaka 2, umukuru w’umudugudu arahazi kandi nawe ni ho anywera, Gitifu w’akagari arabizi, ndetse na Gitifu w’umurenge arabizi, nibaza niba ubuyobozi bugarukira kuri kaburimbo ntibugere hano”.

Amani Gaudence, undi muturage utuye muri iyi santere ya Karere yagize ati:“Abagabo ba hano babyuka saa kumi n’ebyiri baje kunywa hano, nta kazi bakora, baranywa bakagera saa munani z’ijoro, ntangazwa no kubona abayobozi b’inzego z’ibanze bahagera aho kudutabara bakigendera bakadusiga mu bibazo.

Ubuyobozi bwaradutereranye, iyo ubona umuntu acuruza ibiyobyabwenge imyaka 2 igashira burebera, ubu hano ni mu ndiri y’ibiyobyabwenge, aho basigaye bavuga ko hari n’indaya bahonga amafaranga 500, zikakugaruza 200”.

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yageze mu rugo rw’umwe mu batungwa agatoki ko acuruza izi nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge, yanga kugira icyo atangaza, icyakora mu bigaragarira amaso hari amoko y’inzoga anyuranye, harimo inzagwa n’izindi bita siriduwire.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabararika Cyashoshi Jonas, yagize ati:“Tuzi neza koko ko hari amoko y’ibiyobyabwenge atandukanye abaho mu Rwanda, harimo n’inzoga z’inkorano, ariko ibi bintu numvise ntabwo nari mbizi mu kagari nyobora, gusa ngiye kubikurikirana.

Naho uwo ari we wese mu Rwanda ushobora kwitwaza icyo ari cyo ngo arahungabanya umutekano w’abanyarwanda nta mwanya afite hano mu Rwanda, uwo mugore tugiye kugenzura neza turebe inzoga acuruza zitemewe tumufatire ibyemezo”.

Iyi nzoga Kibaku ngo iba ari uvungitiranye rwa kanyanga, chief waragi na kitoko basuka mu rwagwa, maze ngo umuntu yamara kubinywa agaserera ubundi akarwana n’uwo abonye nawe wese.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.