Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze:Inguzanyo ya miliyoni 38 yateje umwuka mubi muri koperative y’abamotari   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 April 2016

 
 

Abatwara abagenzi n’imizigo kuri moto bibumbiye muri koperetive Cootramo Musanze, bavuga ko bakemanga imicungire y’umutungo wabo, ahanini bishingiye ku kuba amafaranga akoreshwa mu buryo butumvikanweho n’abanyamuryango bose.

Aba bamotari bagera kuri 500 bagejeje ikibazo cyabo mu buyobozi bw’umurenge wa Muhoza, bubabwira ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’umurenge, icyakora babafasha kukigeza mu nzego zo hejuru.

Abagize Koperative Cootramo Musanze, bavuga ko Perezida wabo Ntaganda Augustin akorera mu bwiru cyane, akagerekaho no gukora ibyo aba atumvikanyeho n’abanyamuryango.

JPEG - 96.1 kb
Abamotari ntibemera ko inzu yabo yazagendaho miliyoni 38 (Foto: Ngaboyabahizi P.)

Umwe mu banyamuryango b’iyi kopertetive witwa Ndacyayisaba Evariste yagize ati:“Mu by’ukuri twemera ko abantu bishyira hamwe kugira ngo batere imbere, ariko kuri twebwe mbona tugiye kuzasiga abana bacu mu madeni adashira.

Twumvikanye na Perezida wacu ko tugiye gufata inguzanyo muri banki ingana na miliyoni 20 tugamije kubaka inzu ya koperative izajya ikoreramo ikanakodeshwa ibyumba by’ubucuruzu, we aragenda abirengaho twumva ngo yatse miliyoni 38, ikindi yaguze ahantu hadashobora gutuma tubasha kwishyura inguzanyo kubera ko inzu yagiye kuyihagika mu mashyamba ya Kimonyi.

Yitangira amasoko uko abonye, n’ikimenyimenyi mu gutangira kubaka ntabwo twabigiyeho inama ngo n’isoko ripiganirwe, ubu kandi manda ze zirimo kurangira aragira ngo adusige mu myenda”.

Uyu munyamuryango na bagenzi be bavuga ko umuyobozi wabo bamusabye kubagezaho raporo ikubiyemo uburyo umutungo ukoreshwa, hakaba ngo hashize igihe yarinangiye.

Ibi aba bamotari ngo babigejeje k’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza iyi koperative ikoreramo, ariko ngo inama bamuhaye ntiyazemeye, bakaba ngo mu byo bifuza harimo no kuba iriya nyubako iri kubakwa yaba ihagaze mu gihe batarashyira k’umugaragaro uburyo umutungo wabo ucungwa, ariko ngo umuyobozi wabo yakomeje kwica amatwi akomeza kuyizamura.

Hejuru y’ibi kandi abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko bashingiye ku ngano y’inzu iri kubakwa, badashobora kwemera ko yatwara amafaranga miliyoni 38.

Ntaganda Augustin, Perezida wa Cootramo Musanze ukomeje gushinjwa n’abanyamuryango gukorera mu bwiru, we avuga ko niba hari abadasobanukiwe imikoresheze y’umutungo wa koperative agiye gukora ibishoboka byose bakabona ibisobanuro ndetse n’ibindi bibazo byose bifitwe n’abanyamuryango bigakemuka.

Yagize ati:“Twasabye inguzanyo muri banki ingana na miliyoni 38, kugira ngo twubake inzu yo gukoreramo n’ibiro byacu.

Kugeza ubu ntiturayibona, gusa bamwe mu banyamuryango ntibishimiye kiriya gikorwa kuko bashaka ko iriya nzu ihagarara, ariko tugiye gukoresha uburyo bwose dukemure kiriya kibazo mu bwumvikane niba hari bamwe mu banyamuryango batazi imicungire ya koperative yabo”.

Uyu muyobozi wa koperative n’ubwo avuga ko inguzanyo yasabye muri banki itaraboneka, magingo aya ntasobanura aho akura amafaranga arimo gukoresha mu mirimo y’ubwubatsi bw’iyi nyubako.

Umukozi ushinzwe amakoperative ku murenge wa Muhoza Dukuzumuremyi Appolonaire, avuga ko ikibazo cy’aba bamotari bakizi, ariko ngo bo kirabarenze, bityo bakaba baragishyikirije ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA) Musanze.

 

Comments

 
 
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.