Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Ababyeyi barya inyama abana bagatahira kunywa umufa   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 July 2016

 
 

Mu karere ka Musanze hari abagifite umuco bakomora ku bakurambere, aho ngo iyo batetse inyama ziribwa n’ababyeyi gusa, abana bagatahira kunywa umufa.

Uyu muco ariko aba baturage ntibawemeranyaho n’abajyanama b’ubuzima, bavuga ko umwana nawe aba akeneye akanyama, kuko nako kabumbatiye zimwe mu ntungamubiri aba akeneye ngo akure neza.

Umwe mu bana baganiriye n’Imvaho Nshya, yeruye ko iyo iwabo batetse inyama, ba nyina bababwira ko bagomba kwitondera ‘inkono ya Dadi (daddy)’.

Yagize ati:“Twebwe tubona Papa ari we warura iyo batetse inyama, mbese mama arateka yarangiza akazana isafuriya Papa akagenda adukoreramo inyama …akaguha inyama ikomeye ku buryo ikunanira akaguha isosi ukarisha ibirayi ukaryama”.

Undi mwana utuye umudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri akaba yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, yahaye ubuhamya iki kinyamakuru agaragaza ko yakuze abona iwabo bamuha umufa gusa.

Yagize ati:“Njyewe mu myaka 13 mfite ntabwo twigeze duhabwa inyama, oya ni ukuduha isosi gusa kuko agakono ka papa ni ikitonderwa, ushobora kubirengaho ugakubitwa, gusa njye kubera ko maze kumenya ubwenge njya kwigurira akabenzi nyuma yo kubeshya papa ko hari amafaranga nkeneye”.

PNG - 899.2 kb
Inkono irimo inyama basigaye bayita Inkono ya Dad

Umwe mu bagore witwa Mundanikure Olive, yabwiye Imvaho Nshya ko iwabo hakigaragara umuco w’uko inyama ari iz’umugabo, ku buryo umugore adashobora gukinisha kuziha umwana.

Yagize ati:“Reka da! wagaburira abana bawe inyama umugabo mugakirana se? abagabo bacu turabubaha ugomba kubanza ukamuha inyama nziza, kuko abana baba bari bunywe iyo sosi, ndetse n’igikoma, urumva rero umugabo uhahira urugo kumutenguha ku kaboga ntimwakirana, ibi ni ibintu twamenyereye”.

Bangamwabo Felicite, umwe mu babyeyi akaba n’umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Rwaza, yagize ati:“Uyu muco wo kwima abana indyo yuzuye ni mubi, ababyeyi bagomba kumva ko ahubwo umwana ari we ukeneye intungamubiri kugira ngo akure, ndasaba rero aba bafite ngo agakono bita aka Dadi, ibi babizibukira."

Yunzemo ati"Nkanjye nk’umujyanama w’ubuzima, navuga ko bimwe mu byo dushishikariza ababyeyi ari ukwita ku mikurire y’umwana kandi akura neza ari uko yariye”.

Bamwe mu bagabo bavugwaho iyi ngeso yo kwikubira inyama Imvaho Nshya yaganiriye nabo ntiberura ngo bemeze ko ibi babikora, nyamara hari na bamwe mu bagabo bagenzi babo bemeza ko iyi ngeso bita ‘mbi’ bayibaziho.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.