Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze:Bakuwe umutima n’umugezi wa Rwebeya wasatiriye inzu zabo   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 June 2016

 
 

Bamwe mu baturage baturiye umugezi wa Rwebeya mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe n’uyu mugezi umaze gusatira aho batuye, ku buryo igihe imvura yakomeza kugwa ari nyinshi ubuzima bwabo bwajya mu kaga.

Bavuga ko wagiye utwara ubutaka buhoro buhoro none inzu zabo nazo zikaba zishobora gutembanwa n’umuvu niba nta gikozwe mu maguru mashya, bagasaba inzego bireba kugira icyo zabafasha mu ikemurwa ry’iki kibazo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo burasaba abugarijwe kurusha abandi kuhimuka vuba na bwangu, mu gihe hagishakishwa umuti urambye kuri iki kibazo.

JPEG - 74.2 kb
Abahinzi bavuga ko uyu mugezi wa Rwebeya ubatera ubukene(Foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage baturiye uyu mugezi wa Rwebeya bavuga ko bugarijwe kurusha abandi, ni abo mu kagari ka Ruhengeri.

Bavuga ko uyu mugezi wagiye utwara ubutaka bwari mu nkengero zawo gahoro gahoro kugeza wegereye amazu batuyemo, ndetse ukaba ubangiriza n’imyaka mu gihe imvura yabaye nyinshi, ibintu basanga bikomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aba baturage kandi, bavuga ko kwikemurira iki kibazo ubwabo bisa n’ibirenze ubushobozi bwabo, bagasaba izindi nzego kugira icyo zabafasha mu ikemurwa ryacyo mu buryo burambye.

Sebusuna Eliab, umwe muri aba baturage yabwiye Imvaho Nshya ko amazi ava mu birunga akarenga umugezi wa Rwemeya, akabangiriza imyaka ku buryo nko muri iki gihembwe nta musaruro biteze kubona.

Yagize ati:“Ikibazo cy’imigezi itemba ituruka mu birunga muri Musanze kimaze gutesha abatuye aka karere umutwe, idutwara abantu n’ibintu, kugeza ubwo dusigaye tubarurirwa mu batuye mu manegeka.

Nko muri iki gihembwe tugiye kuzagira inzara kubera ko iyi Rwebeya yatembanye imyaka yacu harimo ibirayi, ibishyimbo n’intoki, twebwe nta bushobozi dufite bwo gukemura iki kibazo, ahubwo ubuyobozi bwadufasha kukibonera umuti mu buryo burambye, hubakwa iriya migezi, kugira ngo ijye ibona aho imanukira itatwangirije cyangwa se ngo idutware ubuzima”.

Umuyobozi w’akarere w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude, avuga ko hari umushinga mugari wo gukemura iki kibazo n’ibindi bisa na cyo mu karere kose, cyane ko ngo aka karere gakunze kwibasirwa n’amazi aturuka mu birunga akanyura mu migezi itandukanye yangiriza abaturage, ataretse no gutwara ubuzima bwabo.

Avuga ko mu gihe uwo mushinga utaratangira gushyirwa mu bikorwa, abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagomba kuhimuka mu bihe bya vuba batarahura n’akaga ko kuhatakariza ubuzima.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.