Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Babuze amashanyarazi babura n’ingurane z’ibyabo   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 May 2016

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, baratangaza ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG, cyabangirije imyaka ndetse kibatwara n’ubutaka mu gihe cyashyiragaho umuyoboro w’amashanyarazi, none imyaka ikaba ibaye itatu nta ngurane kibahaye.

Habyarimana Ladislas, umukuru w’umudugudu wa Mbwe, akagari ka Ngambi mu murenge wa Gashaki yagizeati:“Twe abaturage bo muri Gashaki aho uyu muyoboro wanyuze twarumiwe, kuko twabuze amashanyarazi, tubura n’ingurane z’ibyacu.

Ibi kandi kuri njye byansubije inyuma mu iterambere kuko ishyamba ryanjye batemye n’iryo natangagaho ingwate muri SACCO bakampa umwenda, ikindi cyatubabaje ni ukubona n’ibiti by’amapoto byari bisaziye k’umuhanda baragiye kubihisha mu gihe Perezida yari mu ruzinduko rw’uturere twa Gakenke na Rubavu.

REG niduhe umuriro cyangwa se itwishyure ibyangijwe, cyangwa se ivane ariya mapoto mu mirima yacu kuko ntituzabona uburyo duhinga, kandi nta n’ubwatisha bazatwishyura”.

Kugeza ubu aba baturage bagera kuri 60 bavuga ko bangirijwe ibyabo ngo babangamiwe no kuba batagira umuriro, nyamara bari bigeragereje gushinga amapoto yabo bwite n’insinga bazishyizeho, REG ikaza ikazirandura ivuga ko igiye kubazanira amashanyarazi afite ingufu.

Umuyobozi wa REG mu karere ka Musanze, Ing Nzamurambaho Marcel, yagize ati:“Ubu ikirimo gukorwa ni ugushinga amapoto manini y’ahazanyura umuyoboro munini, kugira ngo tubone n’uko dushyiraho transfo…, andi mapoto bavuga ko yatwawe yo yagiye kubaka ahandi ntabwo ari ukuvuga ko batakibonye umuriro”.

Akomeza avuga ko uyu mushinga uzarangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2016.Ku birebana n’ingurane z’ibyangijwe ngo bagiye gukora urutonde habarurwe ibyabo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Iki gikorwa cyo kwegereza abaturage amashanyarazi kizakorerwa mu mirenge igera kuri 5, ari yo Gacaca, Muhoza, Rwaza, Cyabingo na Kivuruga.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.