Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Babonera ibisubizo n’imigisha ku gasozi ka ‘Ndabirambiwe’   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 September 2016

 
 

Abaturage bo mu madini n’amatorero atandukanye bemeza ko basubirizwa mu masengesho baza kuvugira ku gasozi bita ‘Ndabirambiwe’ kari mu kagari ka Cyabararika umurenge wa Muhoza, akarere ka Musanze

Abahasengeye bose bemeza ko iyo umuntu afashe igihe akaza kuhasengera abishyize ku mutima abona ibisubizo.

Agasozi ka Ndabirambiwe kiswe iri zina kubera ko ngo iyo umuntu yumva ibibazo bimurenze (bimurambiye) akazamuka yagera mu mpinga yako ahantu hiherereye, akabwira Imana ibibazo bye ahava abonye ibisubizo dore ko ngo haba hari n’abanyempano basenga.

Nayituriki Theogene yagize ati “Aka gasozi benshi bakaboneraho ibisubizo bikomoka ku Mana, nk’ubu njye naturutse mu murenge wa Busogo, nari umusinzi nakubitaga umugore wanjye uko bwije. Maze umwaka mfata umwanya nkaza gusengera hano, nta muyobozi uhari, ariko hari uyobowe n’Imana wigisha ijambo ry’Imana, nyuma y’iryo jambo buri wese agenda akuramo igisubizo cy’ibibazo bye, maze umwaka rero naragaruye umutekano mu rugo iwanjye mbikomoye kuri aka gasozi ka Ndabirambiwe”.

JPEG - 128.7 kb
Bamwe mu basengera ku gasozi ka Ndabirambiwe abenshi ni abagore(foto Ngaboyabahizi P).

Abaturutse kure y’aka gasozi, bagasimburanaho n’abagaturiye, kuko nabo birirwa mu mirimo, bayirangiza bakaza kuhasengera.

Umwe mu basore uvuga ko yari mu bayogoje umujyi wa Musanze apfumura amazu atandukanye yagize ati “Nahoze ndi umujura kabuhariwe, narebaga urugi rukinguye nkiba, nafatiwe kenshi mu ngo z’abandi mu busambanyi yemwe hari n’umugabo wari ugiye kuntemera mu nzu ye.”

Akomeza avuga ko yakoze ibibi byinshi birimo kwambura abagore amasakoshi yabo, no kunywa urumogi.

Ati “Nyuma y’ibyo byose maze amezi atandatu mbonye imigisha yo gucika kuri uwo muco wari warangize imbata kuko nari narananiranye muri byose, nafunzwe inshuro nyinshi mu bigo ngororamuco, yemwe n’Iwawa narahajyanywe. Numva aka gasozi gafite akamaro kuko kubera Imana narahahindukiye”.

Umwe mu bayobozi b’itorero waganiriye n’Imvaho Nshya, Pasiteri Ndabarinze Jean Bosco yavuze ko koko gusenga no kwizera bituma haba impinduka mu mibanire ya muntu na bagenzi be ko nta gushidikanya ko isengesho rihindura byose, ariko asaba abaturage gukora aho kwirwa mu masengesho igihe cyose.

 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.