Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze:Abaturage bamaze imyaka 3 bishyuza rwiyemezamirimo   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Ba nyakabyizi bagera kuri 25 bakoraga isuku mu gice cya Parike y’ibirunga, bavuga ko rwiyemezamirimo wabahaye akazi yabambuye amafaranga yabo agera kuri miliyoni ebyiri, ubu imyaka ikaba ibaye itatu bakiyategereje.

Igisa n’igiteye urujijo aba baturage ni uko ikibazo cyabo rwiyemezamirimo wakagombye kubishyura ahindukira akavuga ko ibijyanye n’amafaranga bagomba kwishyurwa bikwiye kubazwa RDB yamuhaye akazi ntimwishyure, agashimangira ko iki kibazo cyamurenze.

Umwe mu bagore bakoreye uyu rwiyemezamirimo wahaye aba baturage isoko, Mukasafari Germaine, yagaragaje akababaro yatewe no kuba yarambuwe amafaranga yakoreye igihe kinini.

Yagize ati:“Birababaje kubyuka igicuku ukora urugendo ujya ku kazi wizeye guhembwa ukamara amezi 4, udahembwe yemwe n’imyaka 3 ikarangira.

JPEG - 98.9 kb
Aba ni bamwe mu bakoraga isuku bishyuza rwiyemezamirimo (Foto Ngaboyabahizi P)

Ibi byatumye umugabo wanjye dushwana kubera imyenda nagiye mfata hirya no hino, ba nyirayo ntibabyihanganire bagahora babyukira ku muryango baje kunyishyuza.

Rwose twaratereranwe kubona RDB izi rwiyemezamirimo ikaba itaramudushakiye ngo aduhembe, urabona amafaranga ibihumbi 120 yanyambuye afite icyo yari kungezaho, ndasaba ko nahabwa ariya mafaranga kugira ngo nikenure.”

Aba baturage uko bagera kuri 25, bahamya ko nibura rwiyemezamirimo yabambuye amafaranga agera kuri miliyoni 2.

Rwiyemezamirimo wa Enviro Clenas International, Niyonzima Jean Claude, ku murongo wa telefone, yemereye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’aba baturage bavuga ko bambuwe kizwi, gusa asobanura ko gikwiye kubazwa RDB.

Yagize ati:“Ikibazo cyo kuba hari abakozi bambuwe na Kampani yacu koko kirahari, ariko nanone cyabazwa RDB yo yaduhaye isoko, igatinda kuduhemba kandi idushora mu nguzanyo ya Banki tugura ibikoresho.

Twagiranye amasezerano mu mwaka wa 2013, ariko mu mu mezi 7 twari tugejejeyo yaduhembye amezi 3, ibi bitubera ibibazo kuko na banki yayanyujijeho yahise iyiyishyura, ubwo abakozi guhembwa biba birahagaze, barigaragambya RDB ibireba, ahubwo aho gukemura ikibazo iturega muri RPTA “Ikigo cy’igihugu gikuriye amasoko ya Leta).

None ubu Kampani irafunze, none twakwishyura dute? Nandikiye umuyobozi wa RDB arinumira nta kundi nabigenza nanjye byarandenze, ikibazo kizakemurwa nayo”.

Gusa uyu mugabo n’ubwo aba banyakabyizi bamwishuza amafaranga agera kuri miliyoni 2, we iyo umubajije ayo yaba abarimo, yirinda kugira icyo abivugaho.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kaliza Belise, yavuze ko iki kibazo batari bakizi, ariko ngo noneho bagiye kugikurikirana nyuma yo kubiganiraho na rwiyemezamirimo harebwe uko bariya baturage bakwishyurwa.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.