Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Musanze: Abagore bitwa “Inkazi” bakubita abagabo babo bakabagira intere   

  Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
 4 months ago

 
 

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze bavuga ko bakubitwa n’abagore babo, kuri ubu bazwi kw’izina ry’ “Inkazi z’abagore”, ibi ngo biterwa na bamwe mu bagore batumva neza icyo uburinganire bisobanura.

Umwe mu bagabo wo mu murenge wa Gataraga, akagari ka Murago yagize ati: “Ubu rwose hano muri uyu murenge hari bamwe mu bagabo batakivuga, bemeye kuba inganzwa, bahondagurwa n’abagore bakicecekera, none se urumva nk’ubu umugore yamara kukujwibura ugahangara muri bagenzi bawe ukavuga ngo umugore yagukubise? Uryumaho da ! Ibi byose rero biterwa na bamwe mu bagore bumva ko uburinganire ari uguhangana n’uwo mwashakannye”.

Akomeza avuga ko ihohoterwa rikorerewa abagabo risa n’iryihishe ngo kuko abagabo bagira ipfunwe ryo kuvuga ko bahondagurwa, cyangwa se bimwa uburenganzira mu byabo, ngo hakaba na bimwa ibiryo.

Yagize ati: “ Ubu uko nkeka ko bamwe mu bagabo bahisemo kujya birarira mu byumba byabo aho kugira ngo bicane n’abo bashakanye, ikindi kandi nirinda kuba nakwirukana umugore kuko ntabwo abana nabashobora ngahitamo gutuza, abagore bakeneye amahugurwa”.

Mukandayisenga Yvonne yagize ati: “Bamwe mu bagabo kuri ubu bahisemo kujya bagira inshoreke ahandi hakure ari na ho bajya kumarira imitungo y’umuryango, binjira abandi bagore mu ngo zabo, aha rero ntawabyihanganira iyo ubonye inzara yakwicira abana murahangana da! Kuko nta kundi byagenda, ariko na none ubu abagore b’inkazi ntawabura kuvuga ko babaho, na bo bakaba bakeneye kwegerwa bagahindura imyumvire, bakareka gukubita abagabo babo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude, yavuze ko batangiye ubukangurambaga, bigisha abo bagore kubana mu bwumvikane.

Yagize ati: “ Ni byo koko birashoboka ko bamwe mu bagabo bahohoterwa n’abo bashakanye, ariko na none icyo dukora ni ubukangurambaga ku bijyanye n’amategeko agenga umuryango, dusaba abashakanye kudahohotera bagenzi babo, kuko nta mugore ugomba gukubitwa nta n’umugabo ugomba gukubitwa n’uwo bashakanye”.

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.