Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Muhanga:Yagurishije inka ya Girinka, arangije aratabaza ngo bayimwibye   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 July 2016

 
 

Mpongembite Théogène, utuye mu mudugudu wa Nyabingo, Akagari ka Kini mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, akurikiranweho kugurisha inka yahawe muri gahunda ya Girinka, yarangiza akavuza induru abeshya ko bayimwibye.

Mu kiganiro Mpongempite yagiranye n’Imvaho Nshya, yasobanuye ko yahawe inka muri gahunda ya Girinka, nyuma y’uko bayambuye undi muturage mugenzi we, utari ku rutonde, ibi bikaba byarakozwe bisanzwe n’abandi baturage bagenzi be.

Mpongempite avuga ko mu minsi yari amaranye iyi nka yumvaga igiye gukemura ibibazo by’imibereho mibi mu muryango we.

JPEG - 260.4 kb
Mpongempite ukurikiranweho kugurisha inka yahawe muri gahunda ya Girinka (Foto Muhizi E)

Icyakora ngo yaje guhura n’ikibazo cy’uburwayi bihurirana n’uko umugore we ari hafi kubyara adafite amafaranga y’imyiteguro yo kumujyana kwa muganga, yigira inama yo kuyigurisha yirengagije akamaro kanini n’amabwiriza agenga gahunda ya Girinka, ayigurisha ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mpongembite akomeza avuga ko yabyutse kare ayijyana ku muntu bari basezeranye, bityo amuha amafaranga atangira kuyakemuza bimwe mu bibazo yumvaga byihutirwa.

Yagize ati:«Nafashe icyemezo cyo kuyigurisha ngasagura amafaranga make ngomba kuguramo indi nka nzasimbuza iyo nagurishije, ariko ndicuza kuba nakoze ayo makosa.»

Mukabaziga Mélanie, umugore wa Mpongempite, asobanura ko ibyo uyu mugabo we yakoze batigeze babyemeranyaho, ndetse akanagaragaza ko n’impamvu atanga zidahuye n’ukuri.

Mukabaziga yakomeje avuga ko umugabo yamusabye ko bagurisha iri tungo kubera amafaranga y’ishyirahamwe yari abereyemo abanyamuryango, ndetse ngo akishyurira n’umuryango we amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ariko we abitera utwatsi, amubwira ko bidashoboka kugurisha inka bahawe muri gahunda ya Girinka.

Uyu mubyeyi avuga ko bwakeye mu gitondo kare asanga inka itari mu kiraro cyayo, abimubajije amwemerera ko yayigurishije.

Mugunga Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, avuga ko aho amariye kuyigurisha, yahise atabaza ko abajura bayibye, bahuruye basanga hari ahantu mu kiraro cy’iyi nka yasenye kugira ngo agaragaze ikimenyetso ko yibwe.

Gitifu Mugunga avuga ko basuzumye bagasanga yayigurishije, akavuga ko icyaha kiramutse kimuhamye uwaguze iyi nka yayamburwa.

Ati:«N’ubundi yayihawe ari uko bayambuye mugenzi we, kuba yayigurishije hagiye gukurikizwa amategeko asanzwe agenga gahunda ya Girinka.»

Kugeza ubu inka uyu muturage yagurishije ntiraboneka, ndetse ngo mu bugenzuzi bwakozwe basanze asigaranye amafaranga ibihumbi 75 yonyine.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.