Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Muhanga:Umukozi w’indashyikirwa mu karere yahembwe ibihumbi 50   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 May 2016

 
 

Akarere ka Muhanga kahembye umukozi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gihe cy’umwaka wose, ahabwa icyemezo cy’ishimwe, n’ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda, biherekejwe n’ifoto ye nini.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umurimo, akarere ka Muhanga kahembye Ndayambaje Pierre Claver, umukozi ushinzwe amakoperative mu murenge wa Kibangu muri aka karere wabonye amanota 83% mu mihigo, kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze.

Uwamariya Béatrice, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, avuga ko mu gusuzuma imihigo y’abakozi b’akarere basanze uyu mukozi witwa Ndayambaje hari iyo yarengeje ku gipimo yari yiyemeje kugeraho.

JPEG - 181.7 kb
Ndayambaje Jean Pierre wahize abandi bakozi mu mihigo yahembwe ibihumbi 50 (Foto Muhizi E)

Mu mihigo yesheje harimo kwinjiza umubare munini w’abanyamuryango b’umurenge SACCO, ari nabyo byamuhesheje amanota n’ibihembo bishimishije.

Yagize ati:«Abakozi twese twagombye gutera ikirenge mu cye, kuko hari ibyo wasangaga yakoze akarenza amanota ijana.»

Ndayambaje Pierre Claver, umukozi mu murenge wa Kibangu, ushinzwe amakoperative, avuga ko yari yahize ko mu murenge Sacco azongeramo abanyamuryango 600, ariko biza kuba ngombwa ko uyu mubare awurenza ku buryo yongeyemo abagera kuri 625, aba arengeje uwo mubare yari yiyemeje.

Ndayambaje yongeyeho ko usibye kuzana umubare munini w’abanyamuryango b’umurenge Sacco, yagaruje n’inguzanyo bamwe mu banyamuryango bari bahawe zitarajya mu bukerererwe, akavuga ko barangije umwaka basigaranye 0,9% by’inguzanyo zagombaga kugaruzwa.

Yagize ati:«Kuba mpawe ibihembo bigiye kumpa ingufu zo gukora cyane, ngamije kunoza uburyo bw’imikorere.»

Shyaka Théobald, Perezida w’inama njyanama mu karere ka Muhanga, yasabye abakozi gukorera hamwe nk’ikipe, birinda gukora nka ba nyamwigendaho.

Yabasabye kandi kujya bagira inama bagenzi babo nabo bakemera kuyigirwa kuko ari byo bituma habaho ubufatanye.Abataresa imihigo basabwe kwigana uyu mukozi wahize abandi bakanamwegera kugira ngo abereke ibanga yakoresheje ryatumye yitwa umukozi w’indashyikirwa.

Umwaka ushize wa 2015 ubwo akarere ka Muhanga kizihizaga umunsi w’umurimo, ubuyobozi bucyuye igihe bwavuze ko nta mukozi n’umwe wakoze ibikorwa by’indashyikirwa, byatuma hari ushobora guhabwa ibihembo.

 

Comments

 
 
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo

Abakozi bakora isuku mu nyubako y’ibiro by’Intara y’Uburasirazuba ikoreramo n’akarere ka Rwamagana, barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi rwiyemezamirimo ubakoresha akabishyura, kuko ngo bamaze (...)

Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.