2017-07-21 15:15:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:Ubuyobozi burishimira ko umuhigo wo guha abanyeshuri amata weshejwe 100%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-13 06:42:49

 
Share on:
 
Yasuwe:36
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice, yagaragaje ko nta kibazo bafite ku muhigo urebana no guha abanyeshuri amata, kuko bawesheje ku kigero cya 100%.

Ubwo yamurikaga imihigo 78 igize inkingi enye za Guverinoma, Meya Uwamariya Béatrice yabanje kugaruka ku muhigo urebana n’imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko bakoze neza ku rugero rushimishije kuko uyu wonyine wihariye amanota 98.

Uyu muyobozi yavuze ko mu bikorwa by’ingenzi byari biteganyijwe, harimo no kugaburira abana mu bigo by’amashuri abanza, uyu muhigo bakaba barawesheje kuko abana bagera ku 2407 mu bigo by’amashuri bahawe amata ku buntu.

Yagize ati “Aba bana bose Akarere kahaye amata batsinda neza kandi nta bwo basiba ishuri, ibi rero byatanze umusaruro mwiza kandi tuzakomeza gushyigikira uyu muhigo.”

JPEG - 119.9 kb
Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga mu gikorwa cy’isuzuma ry’imihigo

Cyakora hari bamwe mu baturage bafite abana bigeze guhura n’ikibazo cy’imirire mibi, bavuga ko amata yagenewe abana babo hari ubwo atabageraho mu buryo bwiza, kuko ngo hari bamwe mu bakozi bagiye bayakoresha nabi bagahitamo kuyagurisha bagamije indonke.

Akarere ka Muhanga kakoresheje miliyoni 20 mu kugeza amata ku bana mu bigo by’amashuri.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi (IPR) kikaba cyavuze ko usibye uyu muhigo wo guha amata abana mu mashuri, bagiye kugenzura n’uko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yose ryagenze muri uyu mwaka urangiye.

Abakozi b’iki kigo bakavuga ko bagiye guhuza ibikubiye mu nyandiko n’ukuri ku byo bashyize mu bikorwa ku rugero rwiza, ari nabyo bazatangamo raporo mu nzego zindi nkuru zishinzwe gusuzuma imihigo.

MUHIZI ELISÉE

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE