2017-07-21 15:15:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:MINALOC yahaye igihembo abaturage bubakiye umukecuru w’inshike

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-27 08:49:53

 
Share on:
 
Yasuwe:26
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Kamena 2017, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yageneye ishimwe abaturage bo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, kubera ibikorwa by’indashyikirwa byo kubakira inzu umukecuru w’inshike utagitaga aho aba.

Aba baturage bubakiye Mukamusoni Mariya wo mu Mudugudu wa Rwinkindi, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, nyuma yo kubona ko atagura aho aba kandi adafite imbaraga zo kwiyubakira.

Ubwo habaga igikorwa cy’umuganda muri uyu mudugudu, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahaye Akarere ka Muhanga icyemezo cy’ishimwe kagomba gushyikiriza inama njyanama y’uwo murenge kubera icyo gikorwa cyiza.

JPEG - 399.5 kb
Icyemezo cy’ishimwe cyahawe abaturage b’umurenge wa Mushishiro

Uwanyirigira Marie Florence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, wavuze mu izina ry’abaturage, yavuze ko hari inzu zigera kuri 12 abaturage bagiye bubakira abatishoboye, ariko ku isonga hakaba iyi nzu y’ibyumba bitatu, uruganiriro ndetse n’igikoni uyu mukecuru utagiraga aho aba yubakiwe.

Mukamusoni Mariya, yavuze ko ashimira Perezida wa Repubulika wimakaje imiyoborere myiza, akita cyane ku batishoboye b’inshike. Avuga ko yumvaga azaribwa n’inyamaswa kubera kutagira aho ataha, ariko uyu munsi akaba agiye kuryama nta cyo yikanga cyahungabanya umutekano we.

Mukagatana Fortunée, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, avuga ko hari ibindi bikorwa byiza uyu murenge n’abaturage bagiye bakora bihesha Akarere isura nziza, birimo gushishikariza abaturage gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse ukaba uza no ku isonga mu kwesa imihigo ugereranyije n’indi mirenge.

Yagize ati “Twifuza ko mwibumbira mu makoperative kugira ngo ibikorwa mukora birusheho kuramba kuko ari nabwo buryo bwiza bwo gutera imbere kubera ko muzajya muzamura n’umubare w’abaturage Leta yishyurira mituweli bakava mu cyiciro cya mbere bakagera mu cya gatatu.»

Depite Mukanyabyenda Emmanuelie wifatanyije n’aba baturage mu gikorwa cy’umuganda, yasabye abaturage gukora bagamije kwivana mu bukene bakareka ingeso mbi yo gusabiriza no guhora bumva ko Leta ari yo izajya ibafasha muri gahunda zitandukanye.

Depite Mukanyabyenda akavuga ko hari bamwe mu baturage bahora bifuza kwigumira mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bashyirwa mu kindi cyiciro bagashaka kujurira, kuko bifuza guhora bafashwa.

Uretse igikorwa cy’umuganda no gushyikiriza igehembo aba baturage, hanatanzwe ibiganiro birebana no kugira isuku, amatora ndetse no kwandikisha abana bavuka.
MUHIZI ELISÉE

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE