Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Muhanga:Imyubakire y’umuhanda unyura i Fatima ntivugwaho rumwe   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 May 2016

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwatangaje ko bwamaze kwakira umuhanda wubakwaga mu murenge Nyamabuye, mu gihe nyamara abawukoresha bo bemeza ko uretse kuba babona imirimo itararangiye neza, n’ibyarangiye byasenyutse rwiyemezamirimo atarawumurikira uwamuhaye akazi.

Ikibazo cy’imyubakire itanoze y’uyu muhanda cyakunze kugarukwaho inshuro nyinshi, ubuyobozi bwari buyobowe na Mutakwasuku Yvonne bwacyuye igihe, bukavuga ko nta rirarenga kuko rwiyemezamirimo agikomeje imirimo.

Icyabaye nk’igitungurana, ni uko mu kiganiro ubuyobozi bushya buherutse kugirana n’abanyamakuru, bwatangaje ko uyu muhanda rwiyemezamirimo yamaze kuwushyikiriza akarere mu buryo bwa burundu, n’ubwo ku bigaragarira amaso, utakozwe mu buryo burambye.

JPEG - 147.4 kb
Uyu muhanda wuzuyemo ibinogo byinshi (Foto Muhizi E)

Ibi byateye bamwe kwibaza impamvu yatumye rwiyemezamirimo ashyikiriza akarere umuhanda utuzuye ndetse wanatangiye gusenyuka, nako kakawakira kandi ntibigire inkurikizi n’imwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse kuba, abanyamakuru babajije ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga aho gahunda yo kwakira uyu muhanda w’amabuye unyura ahitwa i Fatima mu kagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, igeze ndetse n’igiteganywa gukora ngo uyu muhanda usanwe aho wasenyutse utaratahwa.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yavuze ko nta makuru afite arambuye ajyanye n’ikorwa ry’uyu muhanda, ariko akavuga ko abashinzwe ibikorwaremezo aribo bakwiriye gutanga ibisobanuro birebana n’ikorwa ry’uyu muhanda, ndetse n’igihe bawakiriye mu buryo bwa burundu.

Nzabonimpa Onesphore, umuyobozi mu karere ka Muhanga ushinzwe ibikorwaremezo, yagaragaje ko umuhanda akarere kawakiriye, ariko ko bari kuvugana na kompanyi yahawe isoko ryo kuwubaka kugira ngo yongere isane ahatangiye gusenyuka kuko biri no mu masezerano, akavuga ko imirimo yo kuwusana igiye gutangira.

Ati:«Ahasenyutse hose tugiye kuhereka kompanyi yawukoze ihasane, kandi turizera ko bazabikora.»

Bamwe mu baturage n’abacuruzi bakorera muri aka gace, bavuga ko bibabaje kubona uyu muhanda waratangiye gusenyuka ugikorwa.

Basabose Aimable, umwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Muhanga, avuga ko hari ubwo imodoka zica muri uyu muhanda zikwepa ibinogo ugasanga zirasatira abanyamaguru, ndetse ngo hakunze kubera impanuka z’abanyamagare n’amapikipiki bashaka kunyura mu tuyira duto bagahuriramo n’abaturage cyangwa ibindi binyabiziga.

Imirimo yo kubaka uyu muhanda yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 300, aya mafaranga akaba yarahawe ikompanyi z’ubwubatsi ebyiri ari zo CEGELEEC na A.C.G.LC.

Imirimo yo kuwubaka yatangiye mu mwaka wa 2011, ariko n’ubwo akarere kavuga ko yarangiye, abawukoresha bo bemeza ko itararangira kuko hari byinshi bitarangiye ndetse n’ibyarangiye bigahita bisenyuka.

 

Comments

 
 
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwohereje agagenzuzi gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bahawe akazi ko kubaka ibiro by’akagari k’Akagarama ntibishyurwe. Aba baturage bo mu (...)

Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.