Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Muhanga:Imiryango irenga 4000 ituye mu manegeka   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 May 2016

 
 

Imibare itangazwa n’akarere ka Muhanga, yerekana ko ingo zirenga ibihumbi bine mu mirenge itandukanye y’aka karere zituye mu manegeka, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bukaba busaba ko hakorwa ibishoboka byose zigatuzwa neza.

Mu cyumweru gishize ndetse no mu kwezi kwa Mata, hagaragaye imvura nyinshi yateje inkangu n’imyuzure igahitana umubare munini w’abaturage mu turere dutandukanye tw’igihugu, harimo n’abaturage bo muri aka karere ka Muhanga.

Mu mirenge yibasiriwe cyane n’inkangu ndetse igateza impungenge abatuye mu manegeka, harimo uwa Nyabinoni, Rongi, na Mushishiro, kuko ahanini irangwa n’imisozi ihanamye.

JPEG - 251.8 kb
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rongi na Nyabinoni bagizweho ingaruka n’ibiza (Foto Muhizi E)

Mu kiganiro ImvahoNshya yagiranye n’umukozi mu karere ka Muhanga, ushinzwe imihanda Manirafasha Moses, yatangaje ko muri aka karere hari imiryango irenga ibihumbi bine ituye mu manegeka, ari nayo mpamvu usanga iyo ibiza bije bibangiriza ndetse rimwe na rimwe bigatwara ubuzima bw’abantu, bidasize amatungo, imirima n’ibindi bikorwa remezo.

Manirafasha yakomeje avuga ko iyi mibare ari yo mu mwaka wa 2014 kuko nta rindi barura bari bakora kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’abantu batuye mu manegeka, gusa uko biri kose bariyongereye kuko umubare w’abakenera gutura wazamutse cyane.

Baziruwiha Marcel, wagizweho ingaruka n’ibiza agapfusha abana be bane, ndetse n’amatungo, avuga ko mu gihe cy’imvura yumvaga afite impungenge ko izamusenyera, ariko akavuga ko uko imyaka yagiye ihita indi igataha yageze aho akumva arabimenyereye, kugeza ubwo yatunguwe Ibiza bikamuhekura.

Yagize ati:“Ndagira inama bagenzi banjye batakozweho n’ibiza ariko bagituye mu manegeka, kwihutira kuhava bakajya gutura ahandi babona ko hari umutekano.»

Munyantwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari wazinduwe n’igikorwa cyo gusura abagizweho ingaruka n’ibiza, yavuze ko abenshi mu baturage batuye amanegeka usanga baherereye mu mirenge ya Nyabinoni, na Rongi, imirenge avuga ko ifite imisozi ihanamye cyane.

Yagaragaje ko hari ibibanza bidatuwe kandi byiza aba baturage bagomba gutuzwamo bihereye mu mudugudu wa Muyebe.

Yagize ati:«Twaje gufata mu mugongo abakozweho n’ibiza, ari nako tubasaba ko bimuka bagatura ahantu heza.»

Abantu umunani bo mu murenge wa Nyabinoni, Rongi, na Mushishiro nibo inkangu iherutse guhitana, uretse aba, hari imiryango 113 igizwe n’abantu magana atanu itari yabona aho ituzwa kuko aho yari ituye hangijwe n’ibiza.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.