Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Muhanga:Bamaze imyaka isaga ibiri batarahabwa ingurane z’ibyabo   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 April 2016

 
 

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kavumu n’uwa Gihuma mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, baravuga ko bamaze imyaka irenga ibiri batarahabwa amafaranga y’ingurane y’imirima yabo yanyujijwemo imiyoboro y’amazi, akarere ko kavuga ko gutinda kubaha ingurane byatewe nuko hari ibyangombwa batari bazana.

Aba baturage mirongo itandatu na batanu, bavuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga babasabye isambu kugira ngo hanyuzwemo umuyoboro w’amazi uturuka ku mugezi wa Miguramo ukajyana amazi mu ruganda rutunganya amazi ruherereye i Gihuma mu murenge wa Nyamabuye, barabyemera.

Mu kiganiro aba baturage bagiranye n’Imvaho Nshya, bavuze ko ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwabasabye ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, nimero z’indangamuntu, ndetse na konti bazanyuzaho amafaranga y’ingurane barabitanga, gusa bakavuga ko baje gutungurwa no kubona bohereje urutonde rw’abantu icumi na batatu bavuga ko aribo bagiye guhabwa amafaranga y’ingurane bonyine, birabayobera.

JPEG - 317.3 kb
Aba baturage bavuga ko bagejeje ibyangombwa byabo mu karere bakaba batarahabwa ingurane (Foto Muhizi E)

Habimana Joseph, utuye mu mudugudu wa Kavumu, avuga ko nta cyangombwa na kimwe atohereje kandi ko yagiye asiragira ku buyobozi bw’akarere ka Muhanga muri serivisi ishinzwe ubutaka, bakamubwira ko WASAC ari yo bagomba kubaza amafaranga y’ingurane, kandi aka karere ariko gafite kubarira abaturage mu nshingano zako.

Yagize ati:«Akarere katwimye amafaranga y’ingurane tujya kubwira ubuyobozi bw’uruganda rw’amazi narwo rudusobanurira ko ikigo cya WASAC aricyo kigomba kuduha ingurane mu gihe akarere kazaba kagejeje ku buyobozi bukuru bw’icyo kigo umubare w’abagomba kwishyurwa n’agaciro kabyo.»

Yaramba Albert, Umuyobozi w’umushinga ukorera muri WASAC akaba ari nawo wubatse uwo muyoboro, yemera ko amafaranga y’ingurane yeteganyijwe ariko ko bazayatanga bagendeye ku byangombwa akarere ka Muhanga kazabaha.

Avuga ko kugeza uyu munsi bamaze gutegura kwishyura abagera kuri icumi na batatu bujuje ibyangombwa, bakaba bagitegereje urundi rutonde kugira ngo n’abaturage batari bishyurwa amafaranga y’ingurane babone uko babishyura.

Ati:«Twasabye Akarere ko kaduha urutonde rw’aba baturage ari narwo tuzaheraho tubishyura ariko ntarwo twari twabona.»

Sebashi Claude, umuyobozi w’umusigire w’akarere ka Muhanga, avuga ko hari ibyangombwa by’abaturage mirongo itatu na batanu byagejejwe ku biro by’akagari, naho mirongo itatu basigaye bakaba baratindanye ibyangombwa byabo byuzuye, kugira ngo akarere kabyohereze muri WASAC.

Yakomeje avuga ko hari n’abandi umunani muri aba bavuga ko babishyikirije akagari bakaba bizeye ko n’aba makumyabiri na babiri bazabizana mu minsi ya vuba.

Ubusanzwe aba baturage bagombaga guhabwa ingurane mu kwezi kwa Mutarama umwaka ushize wa 2015, kuko umuyoboro w’amazi wanyujijwe mu mirima yabo guhera mu mwaka wa 2014, ndetse itegeko rirebana n’ingurane rivuga ko umuturage ahabwa ingurane mbere yuko ibikorwa by’iterambere binyuzwa mu butaka bwe.

 

Comments

 
 
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.