Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Muhanga: Abasore n’inkumi basaga 4000 barokotse Jenoside bari mu bushomeri   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 April 2016

 
 

Abasore n’inkumi ibihumbi bine barokotse Jenoside yakorewe abatutsi barangije kwiga amashuri yisumbuye baremerewe n’ikibazo cy’ubushomeri, magingo aya kwikemurira ibibazo bijyanye n’amafaranga bikaba bikiri ingorabahizi.

Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida wa IBUKA mu karere ka Muhanga Rutsibuka Innocent, yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko hari abarokotse Jenoside bagera ku bihumbi bine barangije amashuri yisumbuye bafite ibibazo byo kuba badafite akazi, ku buryo n’icyizere cyo gukomeza amashuri makuru na kaminuza ntacyo bafite.

JPEG - 219.8 kb
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yijeje ko ikibazo cy’ubushomeri kiri gushakirwa umuti

Rutsibuka yabitangaje ahereye ku mibereho mibi bamwe mu barokotse Jenoside bagifite nyuma y’imyaka makumyabiri n’ibiri, akavuga ko hari abo leta yagiye ifasha ikabaha amacumbi n’ubundi bufasha burimo inkunga y’ingoboka n’amafaranga ahabwa incike, ariko hakiri ibibazo bya bamwe mu banyeshuri leta yarihiriye ayisumbuye barangiza ntibabone ubundi bufasha bwo gukomeza kaminuza, ndetse bakaba badafite n’imirimo ibinjiriza amafaranga ku kwezi.

Yagize ati:«Aba banyeshuri bose baricaye, ntibafite amikoro yo gukomeza kaminuza kandi nta mirimo ibatunga bagira.»

Uwamariya Béatrice, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko bagiye kureba uko babashyira mu myuga n’ubumenyingiro, kubera ko abarangije muri aya mashuri aribo bahita babona akazi mu buryo bwihuse.

Yakomeje avuga ko hari n’inkunga yihariye izajya ihabwa abafite ibibazo biremereye kurusha abandi, kuko hari na komite ishinzwe imicungire yayo bashyizeho, akizera adashidikanya ko abatazabona iyi nkunga iri kuri konti y’icyizere, bazaba bari kwiga imyuga.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.