Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Muhanga:Abana 37 bafite ubumuga ntibazi aho imiryango yabo iherereye   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 4 months ago

 
 

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika, Mukamwezi Léoncie, Umuhuzabikorwa w’ishuri urugo rw’impuhwe, avuga ko mu banyeshuri 167 biga muri iki kigo, mirongo itatu na barindwi ari bo badafite imiryango.

Umunsi ngarukamwaka w’umwana w’umunyafurika Akarere kawizihirije mu kigo cyigirwamo n’abana bafite ubumuga butandukanye bw’ingingo, ubwo mu mutwe, ndetse n’ubukomatanyije, ikigo giherereye mu murenge wa Nyamabuye.

Mukamwezi Léoncie, Umuhuzabikorwa w’ishuri ryitwa urugo rw’impuhwe, avuga ko hari ibyo igihugu cyakoze byo guha buri mwana wese uburenganzira bwo kwiga, kandi ngo byafashije umubare munini w’abana bakomoka mu miryango ikennye kubona amashuri.

JPEG - 230.9 kb
Bamwe mu bana 37 batazi aho imiryango yabo iherereye (Foto Muhizi E)

Gusa anavuga ko hari abana 37 bafite batazi aho imiryango yabo yaba iherereye ku buryo iyo bagenzi babo bagiye mu biruhuko bo bihamira mu kigo.

Yagize ati:«Aba bana bagiye batorangurwa hirya no hino mu gihugu, ku buryo kumenya ababyeyi babo ari ikibazo kidukomereye ndetse kinabangamiye aba bana bafite ubumuga.»

Uyu muyobozi akavuga ko hari igihe kimwe usanga bigunze, ariko ko ngo bahisemo kubabera ababyeyi, gusa agasaba ko bagomba kunganirwa cyane cyane mu gihe barwaye kuko kubageza kwa muganga ari byo bibagora kurushaho.

Mukankaka Elvanie, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’abana mu Karere ka Muhanga, avuga ko hari ibikorwa iyi komisiyo yatangiye cyo gukura abana b’impfubyi mu bigo, kandi ko hari umubare utari muto bamaze kugeza mu miryango.

Mukankaka akavuga ko abana bafite ubumuga bukabije bazakomeza kuba muri ibi bigo, kuko ababyeyi batahabwa ubumenyi n’ibikoresho byatuma bahabwa abana bafite ubumuga.

Yagize ati:«Tugiye gukora ubuvugizi turebe ko hari inzego zaha iri shuri imodoka ndetse no kubegereza ibikorwa by’ubuvuzi,»

Mu Karere ka Muhanga, abana 51 nibo bari mu bigo by’imfubyi, icumi n’umunani muri bo bajyanwe mu miryango.

Iri shuri ngo rihawe ubufasha butandukanye ryazamura izindi nyubako, rikakira umubare munini w’abana bafite ubumuga.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Huye:Abahabwaga ingoboka barasaba gusubizwa imisanzu batanze ngo bubake igorofa
Huye:Abahabwaga ingoboka barasaba gusubizwa imisanzu batanze ngo bubake igorofa

Abahabwaga inkunga y’ingoboka mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye, barasaba ko amafaranga bagiye bizigamira ngo hazubakwe inzu y’igorofa n’amacumbi yo gukodeshwa bayasubizwa bakayikenuza, kuko ngo (...)

Rubavu: Inzu y’umuryango wa Rubangura yibasiwe n’inkongi y’umuriro
Rubavu: Inzu y’umuryango wa Rubangura yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Inzu y’umuryango w’umushoramari nyakwigendera Rubangura iherereye mu kagari k’amahoro, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yibasiwe n’inkongi y’umuriro yangirikiramo ibintu byinshi mu ijoro (...)

Rusizi:Laboratwari yagombaga gufasha abanyeshuri imaze imyaka 10 yubakwa
Rusizi:Laboratwari yagombaga gufasha abanyeshuri imaze imyaka 10 yubakwa

Ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Rusizi, baravuga ko batewe impungenge na Laboratwari abana babo bagombye kuba bakoresha, imaze imyaka (...)

Huye:Abakoreye ibyahoze ari amakomine barishyuza Akarere ka Huye asaga miliyoni 11
Huye:Abakoreye ibyahoze ari amakomine barishyuza Akarere ka Huye asaga miliyoni 11

Abahoze ari abakozi b’ibyahoze ari amakomine yahurijwe mu karere ka Huye, barishyuza aka karere amafaranga asaga miliyoni cumi n’imwe bakoreye mbere yo guhagarikwa ku mirimo bakoraga. Hashize (...)

Rusizi: Bamwe mu bakirisito binubira kubatirizwa mu mazi mabi
Rusizi: Bamwe mu bakirisito binubira kubatirizwa mu mazi mabi

Bamwe mu bayoboke b’amatorero ya gikirisitu akorera mu karere ka Rusizi mu binubira kubatirizwa mu mazi mabi y’ibishanga. Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko iyo hateguwe umubatizo, bisaba ko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.