2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Abafite ubumuga bwo kutabona basezeranye, biyemeza kuvanga umutungo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-08 06:41:46

 
Share on:
 
Yasuwe:711
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Utabazi Dominique n’umufasha we Nyiranshimiyimana Clémentine bose bafite ubumuga bwo kutabona, baseranye imbere y’amategeko baniyemeza kuvanga umutungo.

Aba bageni bari batuye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bari babwiye Imvaho Nshya ko babwirirwa bakaburara bitewe n’imibereho mibi bari bafite.

Icyo gihe Ikinyamakuru Imvaho Nshya cyahaye uyu muryango ibiribwa kinabakorera ubuvugizi mu Murenge wa Shyogwe kuko ariho bari bafite inzu barimo kubaka naho iyo bari bacumbitsemo bayikodeshaga ku mafaranga badafitiye ubushobozi.

JPEG - 189.3 kb
Abo bombi babanye bafite ubumuga bwo kutabona kuri ubu bafite abana babiri

Utabazi avuga ko yabanje gusiga umuryango we agiye kwiga amashuri y’imyuga mu Karere ka Rubavu, ariko ko kuri ubu inzu batangiye kubaka bayimukiyemo ituzuye neza kubera gutinya ubukode.

Avuga ko aho bimukiye muri iyo nzu bigiriye inama yo gusezerana imbere y’amategeko; biyemeza kugirana amasezerano y’ivangamutungo kugira ngo abagize umuryango babashe kugira uburenganzira bungana ku mutungo.

Ati «Kuri ubu ntangiye gushyira mu bikorwa ubumenyi nahawe mbasha kuboha imyenda irimo imipira y’imbeho kandi uyu mwuga niwo udutunze biranshimishije kuba nsezeranye n’umufasha wanjye kuko hari abaducaga intege bashingiye ku buzima bubi twagiraga»

Niyetegeka Jeanne, umukozi mu Murenge wa Shyogwe ushinzwe imibereho myiza no kurengera abatishoboye avuga ko bahaye isakaro uyu muryango, banabashyira muri gahunda ya VUP ku buryo bazajya babona amafaranga abatunga buri kwezi.

JPEG - 178.7 kb
Utabazi Dominique na Nyiranshimiyimana basezerana imbere y’amategeko

Uyu mukozi kandi yongeraho ko ayo mafaranga naboneka ariyo uwo muryango uzaheraho ukingisha inzu kuko Umurenge nta yandi mikoro ufite yo kuremera uyu muryango.

Yagize ati «Twabanje kwigisha imiryango ibanye nabi gusezerana kuko nta kiguzi bisaba, aba bafite ubumuga bwo kutabona bari mu mubare w’abaturage benshi bagejeweho ubutumwa»

Utabazi avuga ko nta mafaranga menshi afite yo kugura ibikoresho byo kuboha iyo myenda, ariko ko buhoro buhoro narangiza kumenyekana abakiliya azajya abona aribo bazamuhesha isoko.

Muhizi Elisée

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE