Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Mu mujyi wa Rusizi babangamiwe no kutagira parikingi   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 June 2016

 
 

Umujyi wa Rusizi ukunze kugaragaramo akavuyo k’ibinyabiziga cyane cyane mu mpera z’icyumweru ubwo benshi baba baje kuharuhukira imodoka zabo zikabura aho zihagarara.

Abafite ibinyabiziga bamwe batangarije Imvaho Nshya ko iki kibazo gikomeye cyane kandi benshi bagifata nk’icyoroshye. Basanga habonetse nk’uwashora imari agashaka aho imodoka zihagarara heza hagutse, hashobora kujya imodoka nyinshi, yaba arebye kure kandi yabonamo amafaranga menshi cyane.

Rukundo Jean Paul ufite imodoka nawe muri uyu mujyi yagize ati “Maze umwanya munini nshaka aho nshyira imodoka yanjye ngo njye mu bukwe ntuje ndahabura. Iki ni ikibazo gikomeye, kubona umujyi nk’uyu uteganywa kuzunganira umujyi wa Kigali mu bwiza, umuntu ashobora kuzerereza imodoka akabura aho ayishyira koko?’’

JPEG - 245.9 kb
Imodoka usanga zihagaze mu kajagari bikaba bishobora guteza ikibazo(Foto Bahuwiyongera S).

Iki kibazo nticyinubirwa n’abafite ibinyabiziga gusa, n’abanyamabanki, abanyamaduka n’abagenzi kirabahangayikishije kuko ngo imodoka zihagarara aho zibonye zikabafungira amayira.

Umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric ubwo yari mu kiganiro n’abikorera yagarutse kuri iki kibazo ashishikariza abashoramari kureba kure, uko umujyi waguka na bo bakareba ibikenewe cyane bashoramo imari, kugira ngo umujyi uzamukane ingufu impande zose.

Yagize ati “Hari byinshi bigaragara ko bikenewe cyane, kuko hari igihe umuntu agenda umujyi wose kugira ngo azabone aho ahagarika imodoka kikaba ikibazo. Nk’ubu ni ngombwa kwirirwa umuntu bababwira ko mwagombye gutekereza gushyira parikingi igezweho muri uyu mujyi koko, mutekereze kure mwubake parikingi kuko irakenewe cyane muri uyu mujyi.’’

Iki kibazo n’abageze muri uyu mujyi bwa mbere bafite ibinyabiziga bakabura aho babishyira bahita bakigaragaza, bamwe mu bikorera bakaba barabwiye Imvaho Nshya ko bakeneye inkunga y’ubuyobozi kugira ngo bashobore kubaka parikingi.

 

Comments

 
 
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.