Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Minisitiri w’Intebe yihanangirije abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 April 2016

 
 

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho, mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, asaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’uwo igaragayeho akaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo n’abandi bahakure isomo.

Abatutsi basaga ibihumbi 28 bakomokaga mu byari amakomini ya Mubuga, Mudasomwa, Rwamiko na Kivu, ni bo biciwe i Kibeho. Biciwe mu kiliziya, mu mashuri, ku kibuga gihari, ndetse no mu nkengero za Kibeho.

Sebazungu Emmanuel umwe mu batanze ubuhamya ku bwicanyi bwabereye aha i Kibeho, ku bw’amahirwe akabasha kuburokoka, avuga ko uwari umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, uwari superefe wa perefegitura Munini, na Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini Nyakizu, bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri aka karere ka Nyaruguru.

JPEG - 32.4 kb
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi (Foto Umutoni B)

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yavuze ko abagihembera amacakubiri aho bari hose, bidashobora kubahira, kuko igihugu gishyize imbere ubumwe bw’ abanyarwanda. Aha kandi Minisitiri w’Intebe yavuze ko abakurikiranweho iki cyaha, bagomba kuburanishirizwa aho cyakorewe kugira ngo bitange isomo no ku bandi.

Yagize ati:“Abantu bagishaka guhembera amacakubiri mu banyarwanda ndababurira ko bidashobora kubahira, kuko ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda dufite tubuvoma muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi tuyikomeyeho.

Ndasaba ko inzego zibishinzwe zasuzuma uburyo imanza z’abagaragayeho ingenzabitekerezo zaburanishirizwa aho bakoreye iki cyaha kugira ngo n’abagifite iyi nyumvire bibahe isomo bahinduke.”

N’ubwo abarokotse Jenoside muri aka karere ka Nyaruguru bagaragaza ko hari intambwe bamaze gutera biyubaka bagereranyije n’amateka asharira banyuzemo, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, umuyobozi wa Ibuka agaragaza ko hakiri imbogamizi bagifite.

Muri izi mbogamizi harimo incike 87 zikeneye ubufasha bwihariye, abapfakazi 1342 bafite ibibazo by’ihungabana bakeneye ubufasha, ahatarubakwa inzibutso, inzibutso zubatse ariko zidafite amateka yanditse, imanza za gacaca 714 zitararangizwa, imiryango 1004 ikeneye gusanirwa inzu zubatswe mu mwaka wa 1996, imiryango 90 itagira aho iba, n’ibikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu bikigaragara muri aka karere ka Nyaruguru, n’ibindi.

Kuri ibi bibazo abacitse ku icumu rya Jenoside muri aka karere bagifite, Minisitiri w’intebe akaba yizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaha ubufasha kandi bukazarushaho kunozwa.

Ku bari ku isonga y’ubwicanyi muri aka karere ka Nyaruguru, Minisitiri w’Intebe avuga ko abatawe muri yombi nka Ladislas Ntaganzwa, inzego zibishinzwe zigomba gukora ibishoboka byose urubanza rwe rukihutishwa, naho abataratabwa muri yombi nka Biniga Damien wari superefe wa Munini na Ndabarinzi wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Mata, hagomba gukorwa ibishoboka byose nabo bagafatwa.

 

Comments

 
 
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo
Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo

Abagize imiryango 11 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero barashimira Leta yabavanye mu kaga k’ibiza byahoraga bibasenyera ubu bakaba batuye mu nzu nziza zirimo na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.