Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Minisitiri w’Intebe yanenze abibye ibyuma byuhira imyaka   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 July 2016

 
 

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yanenze bikomeye bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bibye ibyuma byuhira imyaka, kandi Leta yari yabitanze mu rwego rwo gufasha abahinzi kuhira, hagamijwe kongera umusaruro.

Ubu butumwa Minisitiri Murekezi yabugarutseho ubwo yari mu muganda udasanzwe wo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya C, mu karere ka Gatsibo.

Mu ijambo rye yagaragaje ko atashimishijwe na gato no kumva ko abaturage bibye ibikorwaremezo nk’ibi byagombaga kubafasha kwiteza imbere, yibutsa ko abakoze ibi atari abo kwihanganirwa.

Yagize ati “Ntimwumvise inkuru idasanzwe y’ukuntu mu karere ka Nyagatare twaboherereje icyuma cya kijyambere cyo mu rwego rwo hejuru cyo kuhira, hakagira abaturage bari batangiye kugitwaraho ibyuma kigahagarara, ubwo kuhira bigahagarara kubera abaturage bamwe bahemukiye abandi, bashaka kuhira ariko bakabura amazi, murumva uwo muco twawihanganira se?

JPEG - 83.1 kb
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase

Hari Leta n’imwe ku isi yakwihanganira igikorwa kibi nk’icyo? Ese kuki abaturage bagenzi babo babihanganira? Kuki mwebwe mutamuzana nk’aha turi mukabamagana n’abayobozi bakabafasha kubamagana kugira ngo bibe isomo.”

Minisitiri w’Intebe yakomeje asaba abaturage bo mu karere ka Gatsibo kwirinda ko icyo gikorwa kigayitse cyazagera mu karere kabo, asaba ko muri Nyagatare naho kitazongera ndetse n’ahandi hose mu gihugu, ahubwo abaturage bakishimira ibikorwaremezo bije bibasanga.

Ikibazo cy’abaturage bangiza ibikorwaremezo kandi cyagarutsweho mu nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’uburasirazuba, yateranye muri Kamena uyu mwaka.

Senateri Tito Rutaremara yagarutse ku kibazo cyo kudafata neza ibikorwaremezo, agaragaza ko amadamu yubatswe mu turere dutandukanye tw’Intara y’Uburasirazuba yangijwe n’abaturage, bikaba n’imwe mu mpamvu yatumye izuba ryavuye muri iyi Ntara rigira ingaruka zitandukanye.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2020 hagomba kuba kuhirwa ubuso bwa hegitari ibihumbi 100, magingo aya ubuso bwuhirwa bukaba ari hegitari ibihumbi 45.

 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.