Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Meya wa Ngoma asanga REG irangarana abaturage basonzeye amashanyarazi   

  Yanditswe na MANISHMWE NOËL
 June 2016

 
 

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma asanga mu gihe abaturage bagaragaje ubushake bwo kwegerezwa amashanyarazi, ndetse bagahuriza hamwe ubushobozi bafite, nta mpamvu ikwiye gutuma ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (REG) kitayabageza mu buryo bwihuse.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2016, nibwo abaturage bo mu mudugudu wa Nyakariba, akagari ka Rukoma, umurenge wa Sake bagaragarije abasenateri, umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba n’ubuyobozi bw’akarere ko bababajwe nuko bakusanyije amafaranga agera kuri 2,800,000 ngo begerezwe amashanyarazi, nyuma bakayasubizwa babwirwa ko ari make cyane.

Avuga mu izina ry’abaturage bari begeranyije aya amafaranga, Ndibwirende Théogène, yagize ati:“Twishyize hamwe duteranya amafaranga ageze kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 800, nyuma twaje kubabara tubonye bayatugaruje batubwira ngo birahenze, ubuyobozi butaranahereye no kuri ayo nibura koko ngo budutere inkunga ariko umuriro utugereho.

Baratubwiye ngo kugira ngo amashanyarazi atugereho nuko ngo haboneka miliyoni 39, ariko icyatubabaje niba bayadushubije, ariko n’ubu mutugaragarije kudufasha twayabona.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Sake bugaragaza ko ikibazo abatuye Nyakariba bahuye nacyo ari uko inyingo zakozwe zagaragaje ko kugira ngo begerezwe amashanyarazi hagomba kuboneka Transifo bafatiraho, byose hamwe bigatwara agera kuri miliyoni 35, bagacika intege.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, avuga ko ikibazo cy’abaturage bakusanya amafaranga ngo begerezwe amashanyarazi bakarangaranwa kimaze imyaka igera kuri 5 cyumvikana.

JPEG - 237.9 kb
Meya w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, avuga ko Devi zihanitse REG ikora zica intege abaturage (Foto Manishimwe N)

Avuga ko akarere kamaze iminsi kakivugana n’ubuyobozi bwa REG haba ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’igihugu, kuko ngo hakiri uduce twinshi n’imirenge myinshi itarayabona.

Meya Nambaje agaragaza ko inyingo zikorwa n’amafaranga bisaba REG igaragariza abaturage ngo zibatera ubwoba.

Yagize ati:“Hari inshingano za REG, wenda ntabwo izajya gushyira amashanyarazi ku nzu ya buri muturage ariko hari ibyangombwa igomba kugeza mu mudugudu kugira ngo abaturage babone aho bafatira.

Kimwe ni iyo Transifo ariko hari n’izo poto zituma abaturage babona aho bahera, ni cyo twe dusaba REG, hari abo baherutse gusubiza ngo nimugende ngo ibyo nta n’ubwo bizashoboka bo muri Mugesera, ibisubizo nk’ibyo bica intege abaturage, mureke duhe abaturage ibikorwa remezo by’ibanze, kwishyirira amashanyarazi mu nzu nabo babyishakire ariko ntabwo ari abaturage bazishyura Transifo.”

Niyonkuru Bénoit, umuyobozi w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi ishami rya Ngoma, avuga ko ibisabwa kugira ngo abaturage bishyize hamwe bahabwe amashanyarazi, habanza gukorwa inyingo n’ibikoresho bisabwa kandi n’akarere ngo kagiramo uruhare.

Yagize ati :“Hari ahantu haba hasabwa ko Devi yakozwe koko bisaba ibikoresho byinshi n’ahaba bakenewe Transifo, inzira binyuzwamo ni uko aho hantu hose ubuyobozi bw’umurenge bwandikira akarere, nako kakandikikira ikigo cya REG gasaba amashanyarazi, bikanyura mu mushinga wa ERP.

Ahantu hose hatari amashanyarazi, akarere kagirana amasezerano n’ikigo gishinzwe kuyakwirakwiza REG bikanyura muri uwo mushinga, umwaka ku wundi, bakareba aho bahera batanga amashanyarazi.Iyo bandikiye REG bampa kopi ariko iy’iki kibazo cya hano ntabwo nigeze mbona kopi ivuye ku karere.”

Nyuma y’uko abatuye Sake bakusanyije amafaranga hafi miliyoni 3 ngo begerezwe amashanyarazi nyuma bakayasubizwa, bagaragarije iki kibazo umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette, asaba umuyobozi w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi ishami rya Ngoma kugikurikirana, kigakemuka vuba.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.