Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Leta ya mbere ya Jenoside yigishaga urwango n’ubwicanyi-Sen Tito   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 April 2016

 
 

Senateri Tito Rutaremara, yabwiye urubyiruko rw’i Rwamagana ko ubu Leta ishyize imbere kwigisha ubumuntu, ikaba ari ho itandukaniye na leta yo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 na mbere yaho, kuko bwo higishwaga ubunyamaswa, urwango n’ubwicanyi.

Ubu butumwa uyu musenateri yabutangiye mu kiganiro yahaye urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana, cyari kigamije kubasobanurira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi n’uruhare urubyiruko rwayigizemo, ndetse no kugaragaza uburyo urundi rubyiruko rwagize uruhare mu kuyihagarika.

JPEG - 61.2 kb
Senateri Tito Rutaremara (wa kabiri iburyo) mu kiganiro n’urubyiruko rw’i Rwamagana

Muri iki kiganiro, Senateri Tito yagaragarije urubyiruko ko Leta iriho ubu itandukanye n’izayibanjirije, kuko muri iki gihe Leta yigisha abaturage kugira ubumuntu, mu gihe Leta ya mbere ya Jenoside yo yigishaga abantu kuba inyamaswa.

Yagize ati:“Leta yari iriho yigishaga ubunyamaswa, twe turigisha ubumuntu, ni ryo tandukaniro.”

Asobanura impamvu yatumye FPR Inkotanyi ifata intwaro ikarwanya Leta ‘mbi’ yariho, Senateri Tito yagize ati:“Muri icyo gihe uwavaga muri komini agiye i Kigali yagombaga uruhushya rw’inzira rumwemerera kugenda kandi ari mu gihugu cye.

Aho FPR itangiriye yarabyize isanga mu Rwanda hari leta y’igitugu, harimo akarengane, amacakubiri yanganishije abanyarwanda, abahutu n’abatutsi, aya macakubiri atangiye kwanganisha abanyanduga n’abakiga, mu gihugu nta kwishyira ngo wizane byari bihari.

Kubona urwandiko rw’abajya mu mahanga byari iby’abayobozi gusa, abana amashuri akaba make hakajyayo abana b’abayobozi gusa, hari ubukene hakaba n’ubujiji n’ubuhunzi.”

Yakomeje asobanura ko mu byatumye FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu, harimo impamvu y’uko yashakaga Leta yigisha ibitandukanye n’ibyigishwaga icyo gihe, kuko byagaragaraga ko nta cyiza byageza ku banyarwanda.

 

Comments

 
 
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 49, bo mu kagari ka Nyabitare, umurenge wa Nyarubuye bagenerwa inkunga binyujijwe mu kigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (...)

Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.